Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Paul Kagame ashima amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Kazakhstan

Panorama

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame atangaza ko amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Kazakhstan, yubakiye ku musingi uhamye, wubakiye ku bucuti n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ibi yabitangaje ubwo we na mugenzi we w’a Kazakisthan, Kassym-Jomart Tokayev, bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025. Aya masezerano ni kimwe bikorwa by’uruzinduko rwa Perezida Kagame Kagame, mu gihugu cya Kazakhstan, aho yageze ku wa Kabiri.

Mbere y’ikiganiro n’itangazamakuru, habanje ibiganiro mu muhezo byibanze ku ntego zihuriweho n’impande zombi mu kugera ku iterambere rirambye.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, u Rwanda na Kazakhstan byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bijyanye no kugirana inama mu bya Dipolomasi na Politiki, Ikoranabuhanga, Uburezi, Ubuhinzi, Imari n’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Perezida Kagame atangaza ko aya masezerano yubakiye ku musingi uhamye w’ubucuti n’ubufatanye ku mpande zombi. Agira ati “Ibihugu byacu byombi ni inshuti nziza n’abafatanyabikorwa, kandi turashaka kubakira kuri uwo musingi uhamye, kugira ngo turusheho gushimangira ubwo bufatanye.

Nk’uko mwabyiboneye dusinya amasezerano y’ubufatanye, tugamije kureba amahirwe yandi ahari y’imikoranire, haba mu nzego rw’ubucuruzi, ikoranabuhanga cyangwa ubuhinzi. Ibihugu byacu byombi byiteguye gusangira ubumenyi. Twishimiye amasezerano rusange y’ubufatanye ku birebana n’amabuye y’agaciro y’ingenzi hagati y’urwego rushinzwe ubucukuzi mu Rwanda na Samri Kazian, u Rwanda rushobora kungukira cyane ku bumenyi bw’Abanya-Kazakhstan by’umwihariko mu rwego rw’ingufu, ubucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro.

Mu Rwanda turimo gushyira ingufu mu kuzamura ubushobozi bw’inganda z’imbere mu gihugu nko kwikorera inking, ibintu na Kazakhstan ikora. Twiteguye kubakira kuri ubwo bunararibonye dusangira, tugakomeza guhanga ibishya ku bw’inyungu zihuriweho z’abaturage bacu.”

Perezida Tokayev ashima u Rwanda kuba rufite ubukungu bwiyongera ku kigero cya 8% ku mwaka ndetse n’ukwiyubaka kw’inzego, ashimangira ko Kazakhstan ifite ubushake bwo kongerera imbaraga mu mubano wayo n’ibihugu bya Afurika.

Perezida Paul Kagame mbere yo gusoza uruzinduko rwe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 akaba yasuye ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’isanzure mu rwego rwo kureba uko u Rwanda rwafatanya na Kazakhstan mu ikoranabuhanga ryo mu bijyanye n’isanzure.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Panorama Sports Muhire Kevin, wamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa Jamus FC yo mu icyiciro...

Amakuru

Panorama Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)iravuga ko ifite intego y’uko myaka 5 iri mbere abanyura mu mashuri y’incuke bazaba bageze kuri 65%. Ibi byagarutsweho kuwa 13...

Ahandi

Raoul Nshungu Papa Leo XIV yagize Joseph Lin Yuntuan Musenyeri, aba uwa mbere mu mateka ya y’Abakristu Gatulika  bo mu Bushinwa. Ni uburyo bwemeza...

Ubucuruzi

Raoul Nshungu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko mu ngengo y’Imari ya 2025-2026 hari ibicuruzwa byasonewe umusoro ahandi uragabanywa. Ku wa 12 Kamena 2025,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities