Kaminuza yigenga y’Abaporotesitanti, PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences), iherereye mu karere ka Huye, ku wa 8 Kanama 2023, yizihije isabukuru y’inyabutatu irimo imyaka 13 imaze ikora nka Kaminuza, imyaka 33 ari ishami rya Tewolojiya y’abaporotesitanti n’imyaka 53 ari ishuri rya Tewolojiya.
Iyi Kaminuza yabanje kwitwa Ecole de Theologie de Butare “ETB” (1970-1994) rihugura abazaba abapasitori, nyuma rihindurwa Faculité de Théologie Protestante de Butare “FTPB” (1990-2010); guhera 2010 nibwo hahindutse Kaminuza yitwa PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences), hongerwamo amashami atandukanye.
Kabano Alexis umwe mu banyeshuri ba PIASS akaba anahagarariye abandi, yiga mu mwaka wa gatatu mu gashami ko kubungabunga ibidukikije n’umutungokamere. Avuga ko ibikorwa bakora nk’abanyeshuri bibafasha gutanga umusaruro kandi bazabikomeza.
Agira ati “Binyuze mu miganda dutanga, abo duhugura mu ngeri zinyuranye nko kurengera ibidukikije n’ibindi tuzabikomeza. Bitanga umusaruro kandi nibikomeza kwaguka bizatanga uwisumbuyeho.”
Umuyobozi wa PIASS (Vice Chancellor) Prof. Dr. Uwimbabazi Pennine atangaza ko hari ibikorwa byinshi bakorana n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho bakorera, kandi bifasha kuzamura imibereho n’iterambere ry’umuturage.
Prof. Dr. Uwimbabazi agira ati “Dufite ibikorwa dukora n’abaturage, bibafasha guhindura imibereho. Tubafsha kubona no gutera ibiti bitanga imbuto kandi bigira n’uruhare mu kubungabunga ibidukikije, tugahangana n’imihindagurikire y’ibihe. Twagiye duhugura abaturage ku gukemura amakimbirane, kuko urugo rurimo amakimbirane ntirutera imbere. Tuzakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru y’inyabutatu (PIASS Triple Anniversary) muri iyi Kaminuza hakozwe ibikorwa byinshi bitandukanye kuva ku wa 06 Kanama 2023 birimo guha abanyeshuri impamyabumenyi n’ibindi.
Kuri ubu iyi Kaminuza ifite amashimi atatu n’andi ayashamikiyeho (Bachelor’s Degree) n’andi abiri y’icyiciro cya gatatu (Masters) n’irihugura abarezi bize ibindi (Post Graduate in Education). PIASS ifite amashami mu karere ka Huye no mu karere ka Karongi, hose habarirwa abanyeshuri basaga 2000.
Bimwe mu bikorwa bigira uruhare mu iterambere ry’abaturage, PIASS n’abanyeshuri bayo bafasha imirenge baturanye harimo gutanga ibiti bivangwa n’imyaka byera imbuto ziribwa n’ibindi, guhugura abarezi ku kurera no kwigisha neza, gutanga ibiganiro kuri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ibindi. Abaturage bo mu murenge wa Tumba barenga 3000 bamaze guhabwa ibiti byatangiye gutanga imbuto ziribwa.




Rukundo Eroge
