Panorama
Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage –PSD, batoye ubuyobozi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.
Ni amatora yabaye ku wa 24 Gicurasi 2025, yitabiriwe n’abahagariye abandi ku rwego rw’uturere n’imirenge, mujyi wa Kigali no mu ntara. Aya matora yabaye ku myanya ya Perezida, Visi Perezida n’umunyamabaganga.
Nsabimana Joseph wari urangije manda ye yongeye kurirwa icyizere cyo kuyobora Abakombozi mu mujyi wa Kigali kuri manda y’imyaka itanu.
Nsabimana avuga ko nk’uko bisanzwe PSD ifite intego yo guteza imbere imibereho myiza y’umuturage, komite yatowe igiye gufatanya n’izidi nzego z’ishyaka mu gihugu kugira ngo imibereho y’umuturage ijye imbere.
Agira ati “Intego yacu harimo imibereho myiza y’abaturage. Si Umujyi wa Kigali gusa, ahubwo ni muri rusange dufatanyije na Komite Nyobozi n’izindi nzego z’Ishyaka, turi hano kugira ngo duteze imbere umuturage, kuko yaba twe mu mujyi wa Kigali n’izindi nzego hirya no hino mu gihugu, intego ni uko umuturage w’u Rwanda agira imbereho myiza.”
Akomeza ko mu bikorwa bagomba gushyiramo imbaraga, ari uguhugura abayoboke cyane urubyiruko bihereye mu nzeo z’ibanze kugira ngo ishyaka rikomeze ritere imbere rinagera ku ntego zayo, arizo guharanira demokarasi n’imibereho myiza y’umuturage.”
Mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mwaka wa 2024, PSD yashyikiye umukandi da wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame, ni muri urwo rwego nk’uko Hon. Nyiramana Aisha, Depite mu nteko y’Afurika y’Uburasirazyba -EALA, avuga ko biteze ko komite yatowe izashyira mu bikorwa gahunda za Leta kuko harimo n’ibitekerezo bya PSD.

Hon. Nyiramana Aisha, Depite mu nteko y’Afurika y’Uburasirazyba -EALA
Agira ati “Ngira ngo ishyaka ni umuyoboro w’aho Gahunda za Leta zigomba kunyura, ubwo rero twifuza ko bashyiramo agatege, kuko twe dukorera muri Gahunda za Leta zihari. Niba twarashyigikiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni uko duhyigikiye gahunda za Leta nk’uko yabigaragaje muri Manifesto ye. Ubwo rero turifuza ko aba bayobozi baza bagashyira mu bikorwa ibiri muri manifesto ya RPF cyanye cyane ko hari ibikorwa byacu bigaragaramo.”
Uyu mudepite akomeza avuga ko biteze ko abatowe barushaho guhuza ibikorwa n’izindi nzego mu rwego rwo guteza imbere igihugu, binyuza mu guhindura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.
Uwamahoro Pascaline, Umunyabanga wungirije ushinzwe Urubyiruko muri PSD, avuga ko icyo biteze ku batowe ari uguteza imbere ibikorwa by’ishyaka, binyuze mu cyerekezo cy’igihugu, muri Gahunda mpinduramatwara ya Kabiri –NST2.
Agira ati “Abatowe tubiteze kutubera abajyanama, bakarushaho kutwegera, kugira ngo uruhare rw’urubyiruko rurusheho kugaragara cyane cyane muri NST ya kabiri. Twiteguye na twe kubaha imbaraga zacu nk’urubyiruko, tukajyana mu cyerekezo cy’igihugu…”
Mu Mujyi wa Kigali, Nsabimana Joseph yatorewe kuba Perezida, Twagirimana Gad atorerwa kuba Visi Perezida, na ho Hon. Debonheur Jeanne d’Arc, atorerwa umwanya w’Ubunyamabanga bw’ishyaka rya PSD.
Komite Nyobozi y’Ishyaka PSD mu ntara y’Iburasirazuba, hatowe Mushakamba Guillaume ku mwanya wa Perezida, Visi Perezida hatorwa Urujeni Angeline, na ho Umunyamabanga hatowe Cyemezo Pierre Clement.
Intara y’Iburengerazuba hatowe Twagiramungu Jonas ku mwanya wa Perezida, Visi Perezida hatorwa Imfurayabo Alice na ho Umunyamabanga hatorwa Mushobozi Evode.
Mu ntara y’Amajyepfo muri Komite Nyobozi ku mwanya wa Perezida hatowe Hon. Niyongana Gallican, Visi Perezida hatowe Tabu Illuminee, na ho ku mwanya w’umunyamabanga hatorwa Karimwabo Muganza Eddy.
Mu ntara y’Amajyaruguru, Komite Nyobozi yatowe iyobowe na Hitimana Jean, ku mwanya wa Visi Perezida hatorwa Irivuzimana David, na ho Umunyamabanga watowe ni Hirwa Lyse.
Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryavutse muri Nyakanga 1991. Kuva ryabaho kugeza muri 1994 lshyaka PSD ryagize uruhare rugaragara mu kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, riharanira amahoro, Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.
Perezida wa PSD ku rwego rw’igihugu ni Dr. Vincent Biruta akaba na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.
