Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage –PSD, ubwo ryagezaga imigabo n’imigambi yaryo ku bayoboke baryo no ku baturage bo mu karere ka Kamonyi, ryabijeje ko rizaharanira kuvugurura ihame ry’uburinganire, ku buryo ibibazo bigaragara mu miryango muri iki gihe, byajya bikemuka binyuze mu biganiro aho kubijyana mu nkiko. Inkiko zajya zijyanwamo ibyananiranye gusa.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Abayobozi ba PSD ubwo bagezaga imigabo n’imigambi y’iryo shyaka ku baturage, aho ibiganiro byatanzwe mu karere ka Kamonyi, bibanze ku kujya bakemurira ibibazo mu miryango, kuzamura ihame ry’uburinganire ndetse no kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi. Ni mu muhango wabereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, ku cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024.
Mu bikorwa remezo, PSD igaragaza ko hazanozwa uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, mu buryo bworoshye, butunganye kandi bufasha buri wese kugera aho ashaka kugera.
Abaturage banejejwe n’ibyo PSD yabagejejeho kandi banayizeza ko bazayitora kugira ngo bibashe kugerwaho n’ibibazo bafite bikemuke.
Ishimwe Saidat ni umuturage wo mu murenge wa Kayumbu, avuga ko PSD ikwiye gufasha abaturage ibibazo by’amakimbirane bikarangira kuko bigira ingaruka mu gusenya igihugu.
Agira ati “Ikintu cyo kuganiriza imiryango kizadufasha kuko bizagabanya amakimbirane, iyo ababyeyi bari kurwana cyangwa gutongana imbere y’abana bibaviramo guta ingo bahunze ibyo bibazo, hakazamo uburara n’inda zitateganyijwe. Bigeze aho byadushimisha kuko abana babuze kirera…”
Sekamana Jean Claude na we ati “Nibashyira imbaraga mu kujya baganira n’imiryango bizadufasha kongera imibanire y’abanyarwanda kuko amakimbirane azagabanuka, umugabo wakubitaga umugore azabireka, mu ngo haboneke amahoro mu muryango.”
De Bonheur Jeanne d’Arc, umwe mu bakandida Depite bari ku rutonde rwa PSD, avuga ko Ishyaka PSD rizaharanira ko hakomeza kwimakazwa umuco w’ibiganiro, abantu bakajya bakemura ibibazo mu bwumvikane bitagombye kubyara makimbirane.
Agira ati “Twifuza ko nimudutora tuzakomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro mu miryango kugira ngo abanyarwanda dukomeze kunga ubumwe, kubera ko iyo abantu bacoca ibibazo mu bwumvikane bakomeza kuba umwe, aho kugira ngo batatanye imbaraga cyangwa basenye ubumwe bwabo.”
De Bonheur akomeza avuga ko bazaharanira ko amategeko ateganya ibihano avugururwa akanozwa kugira ngo aho kugira ngo abantu bakomeze kujya bahanishwa igifungo, ahubwo bahabwe ibindi bihano bituma babasha gukorerera igihugu.
Agira ati “Tuzaharanira ko urwego rw’ubutabera ruhabwa imbaraga, bityo imanza zijye zihuta ze gutinda mu gihe twazigize, kuko icy’ibanze ari ugukemura ibibazo mu buryo bw’ibiganiro.”
Ibi kandi byanashimangiwe na Hon Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga mukuru wa PSD akaba na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, ubwo yatangazaga ko bazashyira imbaraga mu kuzamura ihame ry’uburinganire.
Agira ati “Bisanzweho ariko wareba uburyo bihuzwa kuko abunzi turabafite, ariko twifuza ko hajyaho urwego rwihariye ruhoraho rufasha mu gutunganya neza ibyo abunzi bakora, ni yo mpamvu hakenewe ko hajyaho urwego rubahuza, kugira ngo bikorwe neza kandi bitange umusaruro munini bityo bigere no ku bantu benshi.”
Akomeza avuga ko “ikijyanye n’uburinganire, Ishyaka PSD ryifuza ko aho bishoboka hose abantu baringanira bikaba 50% kuko ni bwo buringanire. Ishyaka PSD ririfuza ko Abanyarwanda bareshya, abagabo n’abagore bakaringanira no mu myanya y’ibyo bakora, ni yo mpamvu dukoresha 50%. Bibaye byiza abantu bakaringanira ntacyo byaba bitwaye.”
Ikindi yijeje abaturage, ni ukubafasha kuvugurura ibijyanye n’ubutabera, harimo nko guharanira ko imanza zicibwa ku gihe, guharanira ko uwatsinzwe urubanza afashwa kugira ngo kurangiza urubanza bitamuhungabanya.
Yakomeje agira ati : “Ishyaka rizaharanira ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishyurwa imitungo yabo yangijwe ndetse harebwe uko imirimo nsimburagifungo iba myinshi ku bakoze ibyaha bitaremereye. Ibi byatuma bagira umusaruro batanga mu gihugu, aho kugira ngo umuntu afungwe kandi wenda ashobora gukora imirimo itandukanye ari hanze. N’ubwo tuzi ko hari ibirimo gukorwa muri urwo rwego, tuzaharanira ko bishyirwamo imbaraga”.
PSD isaba abatuye Akarere ka Kamonyi kubaha amajwi, kugira ngo gahunda babateganyiriza zizashobore gushyirwa mu bikorwa, irabasaba kandi kuba intumwa z’abandi batashoboye kuboneka muri iyo gahunda yo kwiyamamaza.
Munezero Jeanne d’Arc
