Kubona amakuru yerekeye abantu bafite ubumuga, amatangazo ku bikorwa biteganywa, amaserivisi y’abafatanyabikorwa, ibikubiye mu mishinga yaba iya kera n’iteganyijwe n’abafatanyabikorwa ni ibyo ushobora kugeraho wifashishije urubuga rwa mbere rutangijwe ku mugabane wa Afurika.
Ku wa 7 Gashyantare 2017, i Kigali, Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ifatanyije na JICA, batangije uburyo bwa mbere ku mugabane wa Afurika mu gusakaza amakuru arebana n’abafite ubumuga hakoreshejwe uburyo bwiswe « Resource Map ».
Resource Map ni igikoresho gikoreshwa ku murongo wa murandasi (internet) kugira ngo hatezwe imbere ubuzima busanzwe bw’abantu bafite ubumuga.
Nk’uko bigarukwaho na Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), uru rubuga ruzajya rutanga amakuru ku bantu bose arebana n’abafite ubumuga.
Agira ati « NI umwanya kandi wo kumenyekanisha serivisi zihabwa abafite ubumuga n’aho zitangirwa. Abikorera bazabona amakuru n’umwanya wo gutegura ibyo bagenera ndetse na serivisi baha abafite ubumuga. Serivisi zihabwa abafite ubumuga ziraza kujya ziboneka ku buryo bworoshye.»
Tomonori Nagase, wari uhagarariye JICA muri icyo gikorwa yatangaje ko ikoranabuhanga rifasha abafite ubumuga gukora imirimo yabo neza kandi ku buryo bwihuse kandi guhanahana amakuru bizabafasha gukemura ibibazo byabo.
«Uyu mushinga ni uwa mbere dushyize muri Afurika ; u Rwanda nirwo rubaye ku isonga mu kuwushyira mu bikorwa kubera ko rwihuta cyane mu ikoranabuhanga. Uru rubuga ruzaba igikoresho hagati y’abafatanyabikorwa ba NCPD mu guhanahana amakuru ku bafite ubumuga.»
Icyo Nagase yagarutseho n’uko JICA itifuza ko hari umuntu n’umwe usigara inyuma mu iterambere bityo bakaba bashyizeho uburyo bufasha abafite ubumuga n’abafatanyabikorwa ujya basangira amakuru.
Abazakoresha ubu buryo ni abafatanyabikorwa bafasha abantu bafite ubumuga na ba rwiyemezamirimo. Urubuga warugeraho ukoresheje www.resourcemap.rw
Panorama

Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga. (Photo/Courtesy)

Mr Tomonori Nagase, Intumwa ya JICA. (Photo/Courtesy)

Abafatanyabikorwa ba NCPD bitabiriye itangizwa rya Resource Map, uburyo bwo kubona amakuru yose arebana n’abantu bafite ubumuga bwatangijwe muri Afurika. U Rwanda ku isonga mu ikoranabuhanga. (Photo/Panorama)

Abafatanyabikorwa ba NCPD bitabiriye itangizwa rya Resource Map, uburyo bwo kubona amakuru yose arebana n’abantu bafite ubumuga bwatangijwe muri Afurika. U Rwanda ku isonga mu ikoranabuhanga. (Photo/Panorama)
