Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Abaturage bahangayikishijwe n’indaya zashinze ibirindiro

Abaturage batuye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Nyamyumba barinubira indaya nyinshi zikorera hafi y’uruganda rwenga inzoga na Fanta (Bralirwa) ahazwi ku izina rya “Brasserie” zigatuma abagabo bo muri ako gace, cyane cyane abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu, bishora mu bikorwa by’ubusambanyi ari na byo binavamo gukwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA no gutera ubukene kuko nta faranga abagabo bakibika ku mufuka.

Haganjimana Theogene ufite imyaka 26 ukora akazi k’uburobyi  arasobanura igitera abarobyi kwishora mu ndaya.

“Igitera urugomo rwo kujya mu ndaya ni uko aha dukorera haba indaya nyinshi kandi  zidahenze, kuko iyo uyishaka uyishyura  amafaranga magana atanu gusa, waba urara ukamuha  n’insambaza zo guteka. Ibyo rero bituma urubyiruko rw’abasore batarashinga ingo ndetse n’abagabo bakora badataha mu ngo zabo bakigira kugura indaya.”

Uwase Furaha ni  umugore wubatse ucuruza amafi muri aka gace avuga ko abagore bo bahangayikishijwe n’izo ndaya zishobora kubatwara abagabo.

“Nkanjye mfite umugabo w’umunyonzi utwara abantu n’ibintu ku igare, ariko mpora mfite impungenge ko ashobora gukubitana n’indaya akanca inyuma, akaba yananzanira na SIDA ntabizi; kandi izo mpungenge nzihuje n’abandi bagore bagenzi banjye batuye hano, ndetse n’abafite abagabo bahakorera.”

Abaturage  basaba ko leta yakora ibishoboka byose indaza zikorera hafi y’uruganda rwenga inzoga na Fanta (BRALIRWA) zikahirukanwa burundu.

Nyiramuhawenimana M. Chantal utuye muri aka gace, yagize ati “Twebwe nk’ababyeyi turinginga Leta ko yakora ibishoboka byose izi ndaya  bakazisenyera iyi seta,  kuko badutwara abagabo; urubyiruko rwacu ndetse n’abana bacu barakura bajya mu buraya, umusore ubonye ifaranga ntagire ikindi arikoresha kandi ugasanga na SIDA iribasira abantu cyane ivuye muri izo ndaya.”

Mu guhangana n’iki kibazo cyo kwishora mu buraya cyane ku barobyi bo mu kiyaga cya Kivu, hari bamwe muri bo bahawe amahugurwa baba  abakangurambaga b’urungano, bashishikariza bagenzi babo kwirinda virusi itera SIDA, bagahabwa n’udukingirizo  two gukoresha  mu gihe bananiwe kwifata.

Gakuru Jean Baptiste ahagarariye abarobyi bo muri aka gace, arabisobanura

“Ni byo koko abarobyi nibo baza ku isonga mu bantu bajya mu ndaya cyane, ariko twebwe nk’ubuyobozi dukorana inama na bo buri wa mbere w’icyumweru, tukabashishikariza kuva mu bikorwa byo kwishora mu busambanyi, ndetse tugatanga n’udukingirizo ku buntu dufatanije n’ibigo nderabuzima kugira ngo uwo binaniye kwifata ajye yibuka kwirinda akoresheje agakingirizo.”

Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu batangaza ko hari ingamba zihari ndetse zishyirwa mu bikorwa mu guhangana n’ikibazo cy’abakora uburaya nk’uko umuyobozi w’akarere Sinamenye Jeremie abisobanura.

Yagize ati “Urujya n’uruza rw’abantu baturuka mu gihugu cya Congo, ndetse n’abakora ubucuruzi ku mipaka yo muri Rubavu ni kimwe mu bituma hagaragara indaya nyinshi kandi ibikorwa bihakorerwa bifitiye igihugu akamaro kuko ntibizareka kuhakorerwa, ariko ikibazo cy’indaya cyo duhangana na cyo uko bishoboka.

Ingamba zo kurwanya ibikorwa by’uburaya  zisanzwe zihari zirimo gukora ibiganiro bitandukanye ubuyobozi bugirana n’abakora uburaya, kubashyira mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere mu bucuruzi hari nk’abacuruza imyenda, abacuruza ibiribwa  no gukorana n’imiryango itegemiye kuri Leta idufasha kubigisha, kubaha amafaranga y’inguzanyo binyuze mu kigega BDF, kuko nk’ubu tumaze gutanga inguzanyo zifite agaciro ka  miliyoni 16 ku mishinga  26 ku kigero cya 75% kugira ngo abakora uburaya babashe kwiteza imbere no guhindura imyumvire bakava mu buraya bagakora ibikorwa bibateza imbere.”

Mu karere ka Rubavu kose abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bagera kuri 6141, abafata imiti 6079; urubyiruko kuva ku mwaka 1 kugera ku myaka 14 ab’igitsina gabo bangana 153, igitsina gore bangana na 164; naho abarengeje imyaka 15, abagabo bangana na 2145, abagore bangana na 3617 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi  bw’akarere ka Rubavu. Mu murenge wa Nyamyumba, imibare twakuye ku kigo nderabuzima cya Kigufi igaragaza ko uwo murenge wonyine ubarirwami indaya zigera kuri 60 zibaruje kandi zikurikiranwa, ababana n’ubwandu bangana na 5%.

Nziza Paccy

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities