Sibomana Abouba wigeze kuba umukinnyi wa Rayon Sports, bakagirana n’ibihe byize, nyuma akayivamo ajya gukina muri Gor Mahia yo muri Kenya, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 13 Mutarama 2017, yongeye gusinyana n’ikipe ye amasezerano bivugwa ko azamara imyaka ibiri.
Ku wa kane, Sibomana yari yabwiye itangazamakuru ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu yerekeza muri Kenya, akajya kugirana amasezerano n’indi kipe itari Gor Mahia kuko amasezerano yari afitanye na Gor Mahia yarangiye ntibayongera. Byavugwaga ko, n’ubwo we yari yanze kubitangaza, ko agiye gukinira ikipe ya Tusker. Ariko ibanga ni we wari urifite n’ikipe ye yamushakaga, Rayon Sports, ahubwo babigira ubwiru bukomeye.
Sibomana yavugaga ko ibiganiro na Rayon Sports ntacyo byagezeho, akaba yari buzinduke afata rwogabicu yerekeza Kenya, abakunzi ba Rayon bakaba bari bamaze kumukuraho amaso.
Sibomana aje kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Rayon Sports, n’ubundi ku mwanya yari asanzweho ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Biravugwa ko yahawe Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8,000,000Frw) n’umushahara w’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ku kwezi.
Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports baribaza niba uko amakuru yatangajwe, uyu mukinnyi n’ubwo asanzwe yarakiniye iyi kipe ibye bidashobora kuba nk’ibya Rwatubyaye Abdul wasinyiye iyi kipe agahita yurira indege.
Panorama

Sibomana Abouba (hagati) ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano n’Umuyobozi wa Rayon Sports Fc Gacinya Chance Denis (wambaye indorerwamo). (Photo/Courtesy)
