Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Siporo ni umuti n’urukingo by’indwara z’umutima

Abakora mu bijyanye n’indwara zitandura  bavuga ko  siporo ari umuti ikaba n’urukingo rw’indwara z’umutima  bityo abantu bakwiye gukora ibishoboka byose bakirinda  izo ndwara zikomeje kuza kw’ isonga mu guhitana abantu yaba mu Rwanda no kw’ isi muri rusange.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru, bugamije gushishikariza abantu kwirinda indwara z’umutima.

Bamwe mu barwaye indwara z’umutima bavuga ko gukora imyitozo ngororamubiri ari kimwe mu bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Uwizeye Marie Justine amaze gutakaza ibiro birenga 40 na ho Uwingabire Louise wabazwe umutima, kuri ubu ubuzima bwe bumeze neza, nk’uko babitangarije RBA dukesha iyi nkuru.

Uwizeye Marie Justine avuga ko yari afite ibiro 150, kugenda byari byaramunaniye. Mu rugo ikintu cyose yatumaga abana. Yagiraga umuvuduko w’amaraso wa 17/10  kandi byari bibi. Ubu afite 12/7 cyangwa 13/7. Agira ati “Aho ntangiriye siporo nkayigira umuco, nagize ubuzima bwiza. Nagize imbaraga, sinkinanirwa kuva aho ndi.”

Na ho Uwingabire Louise we agira ati “Bambwiye ko utwanya tubiri twasohoraga amaraso mu cyumba kimwe tuwujyana mu kindi twangiritse cyane,bambwira ko tugomba kubagwa bakadusimbuza.”

Akomeza avuga ko yabazwe mu 2019, kandi yumva ameze neza kuko mu bugenzuzi bamubwira ko bimeze neza. Agira ati “Bambwiye ko gukora siporo bizamfasha gukomera, bikamfasha  gutuma umutima n’ibihaha bikora neza kandi ibiro byanjye bikaguma ku rugero, ibinure ntibibe byinshi ku mutima.”

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kivuga ko kugeza ubu mu Rwanda indwara z’umutima zirimo umuvuduko w’amaraso n’izindi ziza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’ abantu. Mu Rwanda 15,3% by’abantu bakuru barwaye indwara y’ umuvuduko w’ amaraso. Ni mu gihe kandi 30% by’abapfa bari mu bitaro bazira indwara zitandura zirimo indwara z’umutima.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zirandura muri RBC, Dr. Uwinkindi François, avuga ko abantu bagomba gushyira imbere kwirinda indwara z’ umutima.

Yagize ati “Koresha umutima wawe wumve ko kunywa inzoga nyinshi ari bibi, kurya indyo itarimo imboga nyinshi, ibiryo bitarimo imbuto zihagije byogera ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Tugendeye nko ku muvuduko w’amaraso akenshi iyo bitangira nta kintu ubona. Uko bigenda bizamuka ntuvurwe ni ko bigenda byangiza umutima. Indwara z’umutima zirangwa no kunanirwa vuba, kuzamuka bikanga, ni byiza kwisuzumisha,muri ibi bihe bya COVID-19  ni ukwirinda iki cyorezo kuko abantu  bafite indwara z’umutima n’izindi zitandura iyo bahuye n’iyo ndwara ibibasira cyane.”

Prof. Joseph Mucumbitsi, umuganga w’ indwara z’ umutima  avuga ko 80 ku ijana by’ indwara z’umutima umuntu ashobora kuzirinda ahinduye imibereho. Uretse siporo ikindi umuntu yakora  ngo  ni ukwirinda amavuta menshi kuko ari kimwe  mu bitera indwara z’ umutima.

Yagize ati “Ya mavuta menshi urya, udakeneye gukoresha mu buzima bwa buri munsi, aragenda agahoma muri iyo mitsi yose y’umubiri itwara amaraso, bigeza ubwo akenge gacamo amaraso gasigara ari gato cyane cyane kuri ya mitsi igaburira umutima. Ukazagira rimwe wakora imirimo y’ingufu cyangwa siporo umutima washaka gupompa amaraso udutsi tukaba duto, ibyo bigatera guhagarara k’umutima umuntu akaba yakwitura hasi agapfa mu gihe atabonye ubundi bufasha, ni byiza kwisuzumisha cholesterol byibura rimwe mu mwaka.”

Abakora mu mu bijyanye n’indwara z’umutima bavuga kandi ko imwe mu mbogamizi igihari  ari uko u Rwanda rutaragira ubushobozi bwo kubaga indwara z’ umutima.

Kugeza ubu ngo hari abantu bashoboye gushyirwamo insimburangingo y’icyuma ku mutima binyuze mu muryango Team Heart w’abaganga baturuka hanze y’igihugu barenga 250.

Kugeza ubu ngo hari abandi  barenga ibihumbi 15 bashobora kuba na bo bakeneye  bagashyirwamo izo nsimburangingo. Ku isi buri mwaka abantu hafi miliyoni 18 bapfa bazize indwara z’umutima, zikaba ari zo ndwara ziza ku isonga mu kwica abantu benshi.

Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. Nsengiman

    February 12, 2023 at 17:32

    Okay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities