Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Sosiyeti sivile ikeneye urubyiruko mu buvugizi ku bibazo by’igihugu

Marie Josee Uwiringira

Ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete sivile -CCOAIB, rirahamagarira urubyiruko kugira uruhare mu kugaragaza no gusesengura ibibazo biterwa na politiki zishyirwaho n’ubuyobozi, ariko zikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CCOAIB, Ngendandumwe Jean Claude, atangaza ko inshingano za sosiyete sivile ari ukuvugira abantu bafite intege nke, n’abadafite ijwi rigera kure.

Tariki ya 12 n’iya 13 Gashyantare 2018, iri huriro ryahuguye urubyiruko 30 rwiga muri Kaminuza zigisha Amategeko n’iterambere ry’abaturage, kugira ngo nyuma y’amashuri bajye bakora ubuvugizi ku bibazo by’abaturage.

Ngendandumwe, avuga ko hakenewe ubufatanye bwa Leta na sosiyete sivile ndetse n’urwego rw’abikorera mu gukemura ibibazo bigaragara muri gahunda zitandukanye. Ati “ibibazo biravugwa ariko dukeneye imbaraga zihagije niyo mpamvu  turagira ngo urubyiruko rwize rwumve ko rufite inshingano zo gusesengura ibibazo bihari, ndetse bakamenya na ho bagomba kubigeza”.

Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa ngo rwajyaga rwibwira ko abanyapolitike aribo bonyine bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kuri gahunda za Leta, akaba ari yo mpamvu batirirwaga bazikorera isesengura ngo babe bagaragaza ibibangamiye abaturage.

Cyiza Fred, Umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ahamya ko hari ibikorwa byinshi cyangwa amategeko abona ariho ariko akaba atari azi ko umuturage ashobora kugira uruhare mu kubishyiraho no no mu kubigenzura.

Aragira, ati “muri politike zose zisohoka, hari igihe ziza zirimo ibibazo. Akenshi dutegereza itangazamakuru ko riza rikatubaza uko tubibona. Ntabwo twebwe twajyaga dufata iya mbere ngo dukurikirane tumenye uko ibintu bimeze, ariko ubungubu tumenye ko tugomba kubigiramo uruhare. Murumva rero niba ndi umuturage wize nkaba mbona ibintu bibaho! Abatarize bo ntacyo barenzaho.”

Icyakora uru rubyiruko ruhamya ko abaturage bafite ikibazo cy’ubumenyi buke ku mategeko n’uburenganzira bafite, akaba aribyo bibatera kwiheza mu gutanga ibitekerezo kuri politike.

Mukandayisenga Virginie, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko yajyaga yibwira ko mu gushyiraho politike runaka hari umuntu ureba inyungu ze, bitewe n’ingufu afite muri politike cyangwa mu bukungu.

Ati “mbere najyaga nibwira ko mu gushyiraho politiki za leta, hari umuntu ureba inyungu ze, ariko ubu nasobanuriwe ko bashingira ku bitekerezo by’abantu benshi”.

Akomeza asaba Leta, guhugura urubyiruko kuri gahunda za yo no kunoza uburyo izigeza ku baturage kuko hari igihe bakeka ko bitabareba bikabadindiza mu iterambere kubera kumva ko hagomba kubaho undi muntu wo kubatekerereza.

Imiryango ya Sosiyeti Sivile mu Rwanda, yagaragaje ibibazo muri politike y’ubuhinzi, muri politike yo gushyiraho ibyiciro by’ubudehe, mu kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange no mu mategeko atandukanye arebana n’imibereho y’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CCOAIB, ahamya imiryango ya Sosiyete Sivile yo mu Rwanda yahisemo gukorana na Leta mu buryo butari ubwo guhangana kandi ko ubuvugizi batanga buhabwa agaciro n’inzego za Leta kuko buba bwabanzirijwe n’ubushakashatsi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities