Sunrise FC mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yabonye ubuyobozi bushya, burangajwe imbere na Padiri Patrice Ntirushwa, nyuma y’ubw’inzibacyuho bwari bumazeho umwaka umwe.
Mu migabo n’imigambi hakaba harimo gushakira iyo kipe uburyo bwatuma ibaho mu buryo burambye kandi butari amaburakindi.
Sunrise FC iri mu makipe yarushije andi ubukene muri uyu mwaka w’imikino ushize (2016-2017), aho uretse ibirarane by’imishahara, hari n’aho byageze abakinnyi kubona ifunguro ribatunga bikajya bibanza gukorerwa inama zitandukanye, byumvikanaga ko hari igihe bataribonaga buri munsi. Mu makipe akomeye na ho ikibazo cy’imishahara cyabaye ingorabahizi, kuko cyavuzwe bikomeye no muri Rayon Sports n’ubwo yari ifite abakinnyi bakomeye igatwara shampiyona.
N’ubwo ikibazo kitari gishya muri iyo kipe, cyafashe indi ntera mu ntangiroro z’uwo mwaka, aho iyo kipe yahoze ari iy’Intara y’Iburasirazuba, yeguriwe Akarere ka Nyagatare, ndetse akimurirwa ibirindiro ikava i Rwamagana ijya muri ako Karere.
Ruhagoyacu.com dukesha iyi nkuru ivuga ko mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo iyo kipe yahinduye ubuyobozi bwari busanzwe burangajwe imbere na Ndungutse Jean Bosco wari Perezida, ahita aba Visi Perezida wa kabiri ku buyobozi bwatorewe Padiri Patrice Ntirushwa.
Kahangwa Frank, Umunyamabanga mukuru wa Sunrise FC yatangarije RuhagoYacu ko gushyiraho ubuyobozi bushya byatewe n’uko ubwari busanzweho bwari inzibacyuho.
Ati “Impamvu yatumye ubuyobozi buhinduka ni uko ubuyobozi bwari busanzweho bwari ubw’agateganyo, yari yaragiyeho kugirango ifashe ikipe yari ivuye i Rwamagana ije kuba i Nyagatare. Komite yagiyeho ubu ni iya burundu.”
Yakomeje avuga ko manda y’iyi komite yatowe igenwa na n’amategeko shingiro (Status) y’ikipe ya Sunrise FC, gusa ngo imigabo n’imigambi abatowe bafite ni ugushakira iyo kipe uburyo bwo kubaho neza kandi mu buryo burambye.
Ati “Abayobozi bajyaho hari ibibazo byagaragaraga mu ikipe, nk’ikibazo cy’amafaranga yaburaga cyane no guhemba nabi, abakinnyi ntabwo bari babayeho neza. Abayobozi batowe bagaragazaga ko bagiye kubikemura, abakinnyi bagahemberwa ku gihe kandi bakabaho neza.”
Iyi kipe yasoje umwaka wa shampiyona 2016-2017 ku mwanya wa 9 muri Azam Rwanda Premier League, ariko ngo uwo mwanya si mwiza kuko bari bafite intego yo kuza mu makipe ane ya mbere, icyo na cyo kikaba ari kimwe mu bizakorwaho mu mwaka utaha w’imikino.
Abayobozi bashya ba Sunrise FC:
Perezida: Padiri Patrice Ntirushwa
Visi Perezida wa mbere: Habineza Rongin
Visi Perezida wa kabiri: Ndungutse Jean Bosco (yari Perezida muri komite icyuye igihe, akaba yaranitanze bishoboka)
Umunyamabanga Mukuru: Kahangwa Frank
Panorama
