Scovia Mutesi/Addis Ababa
- U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika biha abana b’abakobwa uburenganzira bwo kwiga.
Abakobwa niba bashaka kuba abanyafurikakazi bashoboye basabwa gushishikarira kwiga kuko ari bwo burenganzira bwabo bwa mbere bagomba guharanira.
Ibi bigarukwaho n’abagore bakiri bato b’Abanyafurika (FEMNET) bahuriye mu nama ya 30 y’Afurika Yunze Ubumwe ibera Addis Ababa muri Ethiopia ku kicaro cy’uwo muryango.
Aba bagore basanga kwiga ku bakobwa ari uburenganzira bwabo bwa mbere bakwiye guhabwa niba bashaka kuba Abanyafurikakazi bashoboye kurusha ko bahezwa mu ngo aho bashyingirwa bakiri bato bagatangira kurera abo babyaye kandi na bo bagikeneye kurerwa.
Nyaradzayi Gumbanzvanda, Umuyobozi w’Umuryango Rozaria Memorial Trust ukorerera muri Zimbabwe, avuga ko kwiga bikwiye kuba impamvu yo guharanira uburenganzira bw’abana b’abakobwa. Ibi abivuga agereranyije n’iwabo aho usanga abakobwa bava mu ishuri bakajya kurongorwa cyangwa bakajya gufasha ba nyina abana.
Agira ati “Iwacu muri Zimbabwe usanga bitandukanye cyane n’URwanda, kuko mu Rwanda kwiga ni uburenganzira kimwe n’ibindi byinshi nakunze mu burenganzira abana bakobwa bahabwa. Perezida Kagame akwiye kwigisha abandi bnagenzi be bakumva agaciro ko kwiga ku bakobwa.”
Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Panorama, Nyaradzayi yavuze ko hari icyo asaba Perezida Kagame. Yagize ati “Perezida Kagame mu gihe azaba ayoboye Afurika Yunze Ubumwe, akwiye kuzamura uburenganzira bw’abagore nk’uko yabikoze mu gihugu cy’u Rwanda, aho abagore bari mu nzego zifata ibyemezo.
Ibyo byavuye mu kubemerera kwiga bikaba umuco wabo. Ibyo bibaye muri Afurika yose, abana bakobwa bata cyangwa bakurwa mu mashuri, byahagarara bakaba abagore bazafasha Afurika mu minsi iri imbere gutera imbere.”
