Abacanshuro b’Abanyaburayi bakoreshwaga na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, mu kurwanya Umutwe wa M23 bageze mu Karere ka Rubavu, ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama 2025.
Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwakiriye abacanshuro basaga 280 biganjemo abaturuka mu gihugu cya Romania ku mugubane w’u Burayi. babanje gusakwa nyuma bakirwa n’abashinzwe kwakira abinjira n’abasohoka. Binjiye bari ku mirongo mbere y’uko binjizwa muri bisi zabugenewe, zabagejeje mu Mujyi wa Kigali.
Abacanshuro bagera ku 2000 baturuka mu Burasirazuba bw’u Burayi bifashishijwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya abaturage bayo ari bo M23, Umutwe ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.
Nyuma yo kuzenguruka Umujyi wa Goma na gutanga igihe ntarengwa cyo kuba bashyikirije intwaro MONUSCO, aba bacanshuro ni bamwe mu bishyikirije ingabo za Loni nk’uko byasabwe na M23.
Nyuma yo gusakwa burijwe imodoka nini zisanzwe zitwara abagenzi bahita berekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, aho bavuye basubizwa mu bihugu byabo.
Aba bacanshuro barwanaga ku ruhande rwa RDC bivugwa ko bakomoka mu gihugu cya Romania kiri ku mugabane w’u Burayi. Banyuze mu Rwanda bavuye mu Mujyi wa Goma nyuma yo gusabirwa inzira ndetse M23 ikabyemera.
Umutwe wa M23 umaze iminsi ine uri kugenzura Umujyi wa Goma nyuma yo gutangaza ko yawufashe. Kuva uwo munsi yatangaje ko ikirere cya Goma gifunze, inahagarika ibikorwa byose bibera mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’ibyo ariko, andi makuru avuga ko intambara ikomereje muri Kivu y’Amajyepfo ikaba igeze hafi muri kilometero 100 yerekeza mu mujyi wa Bukavu. Urubyiruko rwo muri uwo mujyi ku munsi w’ejo rwabyutse rwigaragambya rusaba ko Perezida Antoine Felix Tchisekedi yabaha imbunda na bo bakajya ku rugamba.
