U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga y’imodoka zitwara indembe “Imbangukiragutabara” 40 zizifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi. Zizahabwa ibitaro bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, zikazabafasha Abanyarwanda guhabwa ubuvuzi bwihuse. Imbangukiragutabara zatanzwe zifite agaciro ka miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Zisanga izindi eshatu zaherukaga gutangwa n’u Bubiligi binyuze muri Enabel.
Iki gikorwa cyabereye ku kicaro cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima “RBC”, cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ari na we wakiriye iyi nkunga mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda.
Ni inkunga yatanzwe n’Ubwami bw’u Bubiligi buyinyujije mu kigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere cy’iki gihugu kitwa “Enabel” gisanzwe gifite ishami mu Rwanda, Jean Van Wetter n’abayobozi b’ibitaro byazihawe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye u Bubiligi ku ruhare bwagize mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda. Yakanguriye abahawe imbangukiragutabara kuzitaho, abibutsa ko ari umutungo wa rubanda.
Ati “Turashimira Ubwami bw’u Bubiligi ku bw’izi mbangukiragutabara duhawe. Zigiye guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, kandi zidufashe gukumira impfu zaterwa n’uko umurwayi atagejejwe kwa muganga mu gihe byihutirwa. Ndasaba abayobozi b’ibitaro bihawe izi mbangukiragutabara kuzifata neza bakazirinda kwangirika.”
Amb. Benoît Ryelandt n’uhagarariye Enabel mu Rwanda Jean Van Wetter, bashimiye umuhate u Rwanda rufite mu guteza imbere ubuvuzi, banagaragaza ko bishimiye imikoranire myiza iri hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.
Abayobozi b’ibitaro byahawe imbangukiragutabara, bagaragaje ko hari icyuho kinini zigiye kuziba mu mitangire ya serivisi baha abaturage, kandi ko bazazitaho kugira ngo zizatange umusaruro zitezweho.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke, Kaneza Déogratias,yagize ati “Twari dufite imodoka ibyiri gusa zasaga nk’aho zitari zihagije ariko twishimiye ko baduhaye, iyi ikaba ije kuduhasha kunoza serivisi yacu dutanga ubuvuzi bwiza.”
Ibitaro bya Ruli bifite ibigo nderabuzima icyenda (9) kandi bikaba byari bifite imbangukiragutabara ebyiri gusa. Dr Kaneza agira ati “tuzagerageza kwita ku barwayi bari hirya no hino n’ibiri kure, bizadufasha kumugezayo. Hari ubwo twaburaga uko tubatwara mu gihe babonekeye rimwe kandi hari ugomba kujya nk’i Kigali. Ubu rero bizadufasha cyane kunoza kwihutisha serivisi.”
Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu bitaro bya Gakoma byo mu karere ka Gisagara, Kampire Marie Mercié, yashimiye ko ababahaye izi modoka. Yagize ati “Ni ibyishimo no ku muturage wa Gisagara kuba tubonye iyacu. Twajyaga dutira ubu biradufasha kunoza neza akazi kacu no gutabarira umuturage ku gihe. Twari dufite eshatu ubu rero kuba duhawe indi na byo birarushaho kwihutisha no kwita ku murwayi. Urabona mu byaro akenshi haba ari ahantu h’imisozi n’imihanda itameze neza. Kuba tubonye imodoka nk’iyi nshya urumva ko ari umusanzu ukomeye cyane.”
U Bubiligi ni Igihugu gifitanye amateka n’u Rwanda kuko iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyakoronije u Rwanda. Ni kimwe mu bihugu kandi byahungiyemo abanyarwanda benshi ku mugabane w’u Burayi barimo n’abakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse n’imikoranire ishingiye cyane ku bijyanye n’Uburezi, Ibikorwa remezo n’imibereho myiza y’Abaturage.
Munezero Jeanne d’Arc
