Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yafunguye ku mugaragaro ibikorwaremezo bizwi nka “Rwanda Internet Exchange Point (RINEX)” bizafasha mu kurinda amakuru ari kuri murandasi Abanyarwanda bakoresha, ndetse byihutishe umuvuduko wayo.
Ibi bikorwaremezo byatwaye amafaranga agera ku bihumbi 180 by’amadolari ya Amerika bizakora mu gihe cy’imyaka itanu, byubatswe ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugira ngo bifashe u Rwanda n’Akarere ruherereyemo.
Ghislain Nkeramugabo Umuyobozi wa “Rwanda Information and Communication Technology Association (RICTA)”, yavuze ko ubu ari uburyo buhari bufasha imirongo y’itumanaho kuba yahererekanya amakuru bitavuye mu gihugu.
Yagize ati “Umuntu ugiye kukoherereza nka email akoresha connection ya tigo (wowe ukoresha undi murongo w’itumanaho), ibi bikorwaremezo biriho kugira ngo iyo email/ayo makuru abe atasohoka mu gihugu, kandi atambuke mu buryo bwihuse.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gufungura ku mugaragaro “RINEX”, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko ibyo u Rwanda ruzungukira muri ibi bikorwaremezo ari nyinshi.
Yagize ati “Iyo abantu bahanahana amakuru agaca kure cyangwa se hanze y’igihugu bigira ingaruka ku mafaranga twishyura. Uyu munsi kugira ngo wohereze megabit imwe hanze ku isegonda,…uwo murongo tuwugura amadolari 100, kandi ubwo byaragabanutse cyane kera byaguraga amadolari 1000.”
Minisitiri Nsengimana akavuga ko uko ikoranabuhanga ritera imbere ibyo Abanyarwanda bahanahana n’ibyo bakenera kuri murandasi bigenda byiyongera ku buryo, ubu umuyoboro ukenewe ufite ubugari bwa gigabit 1.5, bivuze ko bakeneye inshuro 1500 ya megabit imwe ku isegonda yishyurwaga amadolari 100.
Akomeza agira ati “twakabaye dutanga kandi tukayasohora hanze y’igihugu iyaba tutari dufite iyi exchange point, ubibaze neza ku kwezi usanga twajya twishyura amadolari 150 ku kwezi, twashyira ku mwaka ugasanga bibaye miliyoni imwe hafi n’ibihumbi 800 twagombye kuba twishyura buri gihe tugerageje kuvugana hagati yacu twese twembi turi mu Rwanda,…bara iyo nyungu tugiye kujya tuzigama.”
Yongeraho ati “Ushyizemo amafaranga makeya gutyo, uhinduye uburyo ibintu byakoraga,…navuga ko harimo n’umutekano kuko buryo iyo amakuru aciye ahandi ntumenya icyo bayakorera, bashobora kuyabika, n’ubwo waba washyizemo urufunguzo bashobora kurukwiba bakayafungura.
Byonyine kukumenyera amakuru yawe batayafiteho uburenganzira, na byo ni ikibazo cy’umutekano, n’ubwo yaba ari amakuru ajyanye n’akazi wenda adafite ingaruka ku mutekano w’igihugu, ariko n’umutekano w’abaturage tugomba kuwurinda.”
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ubundi wasangaga Abanyarwanda bakoresha content ya internet nk’imbuga nkoranyambaga (social media), email, filime, ubushakashatsi n’ibindi bibahenze.
Ati “Iyo tujya gushaka content hanze y’igihugu ni nk’uko waba ukeneye amazi ariko uvoma mu mahanga, ibigega biri hanze, kandi bakwishyuza bakurikije ubugari bw’itiyo ukoresha n’amazo wavomye uko angana.
Iyi exchange point ni nko kuzana cya kigega mu Rwanda. Ibyo abantu bajya gushaka kuri internet tubishyire hano mu Rwanda abantu babikoreshe bibitse mu Rwanda. Kuko iyo bibitse hanze biguhenda.
Turashaka ko content iri mu Rwanda ihenduka kurusha content iri mu mahanga, niba urebye filime iri mu Rwanda utange nk’amafaranga 20 cyangwa 30, uyirebye ayikuye hanze nashaka atange ibihumbi 10.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko bitagiye kubuza Abanyarwanda kwirebera ibyo bifuza byose kuri murandasi, ahubwo ngo ibyo bazajya babona Abanyarwanda bashaka cyane hanze, bazajya babizana babibegereza babibike mu Rwanda, hanyuma bajye babikoresha biva mu Rwanda aho kuva hanze.
Mu zindi nyungu, harimo ko kwihutisha Serivise za murandasi ku buryo bishobora no kuzagabanya ikiguzi cyo guhamagara kuko abantu baba bashobora guhamagarana bifashishije imbuga nkoranyambaga (social media) nka Whatsapp, Skype n’izindi.
Gukoresha amakuru y’imbere mu gihugu no mu karere kandi ngo bizatuma na ‘content’ y’Abanyarwanda n’abatuyemuraka akarere irushaho gutera imbere, kandi yiyongere.
Mininisitiri Nsengimana ati “Uko ubukungu bwacu bugenda burushaho kuba bushingiye ku guhanahana amakuru,…uko ubukungu bwacu bugenda bushingira ku ikoranabuhanga tugomba kuba dufite ibikorwaremezo nk’ibi bidadiye.”
Dr. Elham M.A. Ibrahim, Komiseri ushinzwe ibikorwaremezo n’ingufu z’amashanyarazi mu muryango wa Afurika yunze ubumwe witabiriye umuhango wo gufungura ibi bikorwaremezo yavuze ko batewe ishema n’iyi ntambwe u Rwanda rwateye na Afurika muri rusange.
Dr. Elham yavuze ko ubu muri Afurika hari ibihugu 32 bifite izi “Internet exchange Points”, mu gihe ku rwego rw’akarere hari ibihugu umunani (8) birimo n’u Rwanda na Kenya mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mutesi Scovia
