Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) itangaza ko zimwe mu mbuto z’ibihigwa birimo Ibigori, Soya ndetse n’Ingano bitagishakwa hanze, kubera ko mu gihugu hatuburirwa izihagije ku bahinzi bose ku buryo bashobora no gusagurira amasoko yo hanze.
Kuboneka kw’imbuto nziza ni kimwe mu bishimangirwa no kwiyongera kw’umusaruro w’ubuhinzi, kuko wiyongereyeho toni zirenga ibihumbi 300 mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A.
Ibi byagarutsweho ku wa mbere tariki 29 Nyakanga 2024, mu nama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali yiga ku kwagura isoko ry’imbuto zikoreshwa mu buhinzi, ikaba ihuriyemo abashakashatsi, abacuruzi b’imbuto, abatubuzi bazo, inzego z’ubuyobozi mu bigo bya Leta n’abandi bafite aho bahuriye n’uruhererekane nyongeragaciro mu bijyanye n’umusaruro w’imbuto, baturutse mu bihugu byo muri Afurika.
Bamwe mu bahinzi babashije kwitabira iyi nama bahamya ko koroherezwa kubona imbuto nziza ndetse n’ifumbire mvaruganda ari kimwe mu byabafashije kongera umusaruro.
Sibomana Alphonse uhinga Ingano na Soya, agira ati “Leta yadufashije kubona inyongeramusaruro kuri nkunganire, tukabona imbuto n’ifumbire, tubasha guhinga twizeye ko tuzabona umusaruro, kuko habayeho no kutwunganira mu buryo bw’ubwishingizi mu bihingwa.”
Mukamurenzi Louise uhinga Ibigori n’ingano ati “Twishimira ko leta ituba hafi ikadufasha bitandukanye na mbere twajyaga duginga ntitugire icyo dukuramo, nk’ubu Sezo ibanziriza ishize twasaruye toni 2400, hanyuma ku y’ishize twasaruye 2800, kuri iyingiyi tumaze kugera 3600 kandi ntabwo turarangiza gutanga umusaruro ngo tumenye uko uzangana.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abatubura n’abacuruza imbuto nziza mu Rwanda, Innocent Namuhoranye, avuga ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi birimo ko umuturage abona imbuto nziza mu gihugu kandi ikamugereraho igihe ndetse abazitubura n’abazicuruza bakagira nyinshi babasha kugurisha hanze kugira ngo byinjirize Igihugu.
Agira ati “U Rwanda ruri mu rugendo rwo kwihaza ku mbuto ndetse rugasagurira n’amahanga, usibye n’ibyo ni ubucuruzi bw’umwuga bugezweho, bwinjiza amafaranga menshi ku babukora ndetse bufitiye abaturage bose akamaro, kuko butanga akazi kenshi. Iyo urebye hejuru ya 68% bari mu buhinzi, bishatse kuvuga ko bukora ku bice byinshi bigize ubukungu bw’Igihugu.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi muri MINAGRI Eric Rwigamba, avuga ko hari aho bamaze kwihaza ku mbuto nziza zituburirwa mu Rwanda kuri bimwe mu bihingwa birimo Ibigori.
Agira ati “Imbuto z’Ibigori, Soya n’Ingano, mu gihugu dutubura imbuto zihagije ku bahinzi bose; hari n’abikorera batangiye kudusaba ko batangira gusagurira ibindi bihugu mu karere, ariko turacyabyigaho turebe kugira ngo ntibazasohore byinshi dusigare ntazo dufite.”
Nubwo bimeze bityo ariko ku isoko mpuzamahanga Afurika nk’umugabane iracyacuruza gusa 2% by’imbuto zicuruzwa kubera impamvu zirimo kuba hari iziba zitujuje ubuziranenge, bigatuma zitagera ku isoko nk’uko bikwiye ku buryo hakenewe gushyirwa imbaraga cyane mu bushakashatsi kugira ngo barusheho gukora imbuto zimeze neza kandi zizewe ku isoko.
Imibare ya MINAGRI igaragaza ko abahinzi banini bakoresha imbuto nziza ku kigero cya 85.7%, na ho abato bakaba bagera kuri 35.9% mu gihe muri rusange abakoresheje imbuto nziza mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A bangana na 39.7%.
Mu mwaka wa 2022 isoko ry’imbuto ku rwego rw’Isi ryari rifite agaciro ka miliyari zirenga 53 z’amadolari ya Amerika, bikaba byitezwe ko aziyongera akagera kuri miliyari 82 z’amadolari mu mwaka wa 2031.
Munezero Jeanne d’Arc