Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uburasirazuba: Abikorera bakanguriwe kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga

Abacuruzi bo mu ntara y'Iburasirazuba bitabiriye ibiganiro na Banki Nkuru y'u Rwanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana (Photo/Courtesy)

Abahagarariye abikorera mu ntara y’i Burasirazuba baturutse mu Mirenge itandukanye, biyemeje gukorera hamwe mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyurana no kubishishikariza ababagana.

Ibi babigaragaje ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017 i Rwamagana mu biganiro byateguwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bigamije kugaragaza  inyungu n’amahirwe bituruka mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Telefoni na Interineti. Izi nyungu zirimo   nko kwirinda ibisambo, abatubuzi n’ikoreshwa ry’amafaranga y’amiganano.

Tumuramye Laurent ucururiza mu karere ka Kirehe yavuze ko bishimiye ubu buryo bushya bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ariko anagaragaza impungenge z’uko ababagana binubira ikiguzi gihanitse gitangwa kuri izi serivisi zo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Twe turumva ari byiza gukoresha ikoranabuhanga, ko nta muntu uzongera kwibwa, ariko iyo ubwiye umucuruzi kohereza amafaranga kuri konti aranga kubera ko acibwa menshi.”

Nkusi Charles acururiza mu karere ka Gatsibo mu ntara y’i Burasirazuba. Avuga ko abacuruzi aribo bakwiye gufata iya mbere mu gukoresha ubu buryo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Twebwe nk’abacuruzi dukwiye kuba umusemburo  w’iki gikorwa, ariko kandi ntitwihutire kugishyira mu bikorwa  abantu batarabyumva. Tubanze tubyumvishe abatugana bityo buri wese abigire ibye.”

Karamuka John umukozi wa BNR  ushinzwe kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga yagaragarije abacuruzi inyungu iri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyura aho yagaragaje ko byagaragaye ko umucuruzi udakoresha ubu buryo ahomba amafaranga agera kuri 4% .

Yaboneyeho rero kubereka ko kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga ari ingenzi mu kugabanya iki gihombo no gutakaza umwanya.

Yagize ati “Guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga bigufasha  kugera ku zindi serivisi z’imari.  Iyo mbitse ifaranga mu mufuka iry’ejo n’iry’uyu munsi ntibingana, icyiza igihe amafaranga nyashakiye mpita nyabona  ibyo rero ntiwabigeraho udakoresheje ikoranabuhanga.”

Uwase Peace, Umuyobozi Mukuru muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari, yasabye aba bacuruzi kwigisha bagenzi babo ku inyungu iva mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura.

Yavuze ko iyi gahunda itareba abifite gusa ahubwo ireba buri wese. Yagarutse ku mpungenge zagaragajwe n’abikorera  z’ikiguzi cy’izo serivisi z’ikoranabuhanga, aho avuga ko barimo gukora ubuvugizi ku ma Banki n’ibigo  by’itumanaho ku buryo ikiguzi cyakorohera abakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana.

Yagize ati “Gukoresha ikoranabuhanga byoroshya ubuzima. Navuga ko bo nk’abacuruzi babyitaho bagakoresha ikoranabuhanga mu myishyurire.  Ikindi tubitezeho ni ukuba abavugizi b’ubu butumwa bakigisha n’abandi, bakigisha abo basize mu rugo, bakigisha  abo bakorana na bo bakigisha abaturanyi. Bose bakaba abavugizi b’iyi gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu myishyurire.”

U Rwanda rutakaza amafaranga arenga miliyari ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda  buri mwaka mu gukora inoti bityo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bikaba byaba ari igisubizo mu kwihutisha ubukungu no kububungabunga.

Nkurunziza Theoneste /Rwamagana

Abacuruzi bo mu ntara y’Iburasirazuba bitabiriye ibiganiro na Banki Nkuru y’u Rwanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities