Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubusugire n’umutekano bya buri gihugu byubahwe _Perezida Kagame

Panorama

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, agaragaza ko Ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba -EAC n’ibiri mu wa Afurika y’Amajyepfo -SADC, ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bigomba kubahwa, ndetse ko ibikibibangamiye bigomba gushakirwa umuti mu nzira zisanzweho zo gukemura ibibazo nk’ibyo, mu bihugu bitandukanye birimo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo-DRC.

Nk’uko tubikesha RBA, Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu nama ya 2 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, mu ijoro ryo ku wa mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025.

Kuba DRC ikomeza kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro ndetse no gutera inkunga Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, biri mu byakomeje kubangamira ubusugire n’umutekano by’u Rwanda mu bihe bitandukanye harimo n’ibitero byagabwe ku butaka bwarwo bikica abaturage.

Aha ni ho Perezida Kagame ahera avuga ko gukemura ikibazo cy’umutekano muke n’ivogerwa ry’ubusugire bitareba Ibihugu bimwe ngo ibindi byirengagizwe.

Agira ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kandi ibi bigomba gushakirwa umuti mu nzira zisanzweho zo gukemura ibibazo nk’ibyo, mu bihugu bitandukanye birimo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Iyo tuvuze ubusugire, tuba tuvuga buri gihugu. Ubusugire n’umutekano bya buri gihugu bigomba kubahwa.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko igihe cyose hadakemuwe ibibazo mu mizi, hagahagarikwa imvugo zihembera urwango zikanabiba ingengabitekerezo ya Jenoside, amahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC atazigera agerwaho.

Ikindi kandi rwakomeje nanone kugaragaza mu bihe bitandukanye ko nta nyungu rufite mu ntambara ikomeje kuba muri iki gihugu ko ahubwo icyo rwifuza ari umutekano urambye ku baturage barwo wakomeje kubangamirwa n’amahitamo mabi ya Leta ya RDC yo kudashyikirana n’Ihuriro rya AFC\M23 riharanira ukwishyira ukizana kw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Perezida Kagame agaragaza ko guhagarika intambara ari uguhagarika akarengane. Agira ati “Niba ushaka guhagarika intambara, uhagarika akarengane, uhagarika ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo n’abandi barimo abaturage bawe n’aba bagerwaho n’izo ngaruka.”

Iyi nama ya 2 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, yemeje abahuza 5 mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, barimo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Raoul Nshungu Haringingo Francis wari umutoza wa Bugesera FC yasezeye kuri iyi mirimo, asiga iyi kipe aharindimuka. Uyu mutoza yasezeye ku bayobozi ba Bugesera...

Amakuru

Raoul Nshungu Inzego z’ubuzima mu Rwandaziravuga  zafashe ingamba nshya zo guhashya indwara ya Malariya, harimo no kuba uzajya ayisanganwa abagize umuryano we cyangwa se...

Football

Panorama Sports Leeds United na Burnley zazamutse muri Premier League nyuma yo kwitwara neza  muri Shampiyona y’icyiciro cya 2 mu gihugu cy’u Bwongereza. Leeds...

Amakuru

Haribazwa niba Gael Karomba uzwi nka Coach Gael akaba ari we nyir’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM isanzwe ifasha abarimo Bruce Melody, Kenny Sol...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities