Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

UDPR irahamagarira abayoboke bayo kwitabira no kugira uruhare rufatika mu bikorwa byose byo kwibuka

Nizeyimana Pie, Perezida wa UDPR washyize umukono ku itangazo ryatanzwe n'ishyaka rye rihamagarira abayobke kwitabira no kugira uruhare mu bikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Courtesy)

Panorama

Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ishyaka riharanira ubumwe bw’abanyarwanda na Demokarasi, rirahamagarira abayoboke baryo kwitabira no kugira uruhare rufatika mu bikorwa byose byo kwibuka.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na UDPR, rigira riti:

“Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni mu 1994; Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), buramenyesha Abayoboke baryo n’Inshuti zabo ko muri iki gihe cy’icyunamo bwifatanyije n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi babuze ababo bamwe bashavujwe cyane no kuba bataramenya aho imibiri y’ababo baguye ngo bayishyingure mu cyubahiro; ubuyobozi bwa UDPR bwifuje kubagezaho ubutumwa bw’ihumure no kubafata mu mugongo  muri ibi bihe bikomeye. Ishyaka UDPR ryifatanyije kandi n’Abanyarwanda bose n’inshuti zabo bababajwe na jenoside yakorewe Abatutsi kandi baharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda ndetse no mu isi yose.

Ishyaka UDPR rirakanguriri by’umwihariko abayoboke baryo:

  • Kwitabira no kugira uruhare rufatika mu bikorwa byose byo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagamijwe gufata mu mugongo, guhumuriza no kwitanga bitabira ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, gusura no gufata neza inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi
  • Kurwanya ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside aho biva bikagera
  • kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi no kuvuguruza ababikora;

Ishyaka UDPR rizakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije: Kwimakaza ubutabera bushyitse no gushishikariza amahanga kugira amategeko akumira jenoside no kuba intanga rugero mu uguhana icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha bishingiye ku ihakana n’ipfobya byayo.

Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, rizakomeza kwimakaza amahame y’ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi Umunyarwanda hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda wuje ubumuntu n’amahoro.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities