Chelsea izacakirana na FC Barcelona, na ho Real Madrid yesurane na Paris Saint Germain muri kimwe cy’umunani cy’irangiza.
Umuhango wo gutomborana kw’amakipe azacakirana muri kimwe cy’umunani cy’imikino y’irushanwa ry’amakipe yo ku mugabane w’i Burayi yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League), wabereye i Nyon uu Busuwisi, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), amwe mu makipe akomeye yari yitezweho kuzatwara icyo gikombe azasezererwa rugikubita.
Muri iyi tombola amakipe akomeye yahabwaga amahirwe azahura ku ikubitiro arimo Real Madrid izesurana na Paris Saint Germain, Chelsea izacakirana na FC Barcelona, ndetse rukazambikana hagati ya Juventus na Tottenham Hotspur.
Muri iyi tombola amategeko abiri ni yo yitabwaho cyane arimo kuba nta kipe zikomoka mu gihugu kimwe zishobora gutomborana, no kuba amakipe abiri yazamutse mu itsinda rimwe nta n’imwe yatombora indi.
Imikino ibanza, ine ya mbere ya kimwe cy’umunani cy’irangiza ibakinwa ku matariki ya 13-14 Gashyantare 2018, na ho indi ine ikurikira izakinwe ku matariki ya 20-21 Gashyantare 2018.
Imikino yo kwishyura biteganyijwe ko izaba ku wa 6-7 Werurwe 2018 ndetse no ku wa 13-14 Werurwe 2018.
Mbere y’uko umuhango wo gutomborana utangira, habanje gufatwa iminota itanu yo kwibukiranya bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze imikino yo mu matsinda mu gihe cy’ijonjora.
Panorama
