Ubwo batangiraga amahugurwa y’iminsi 5 yaberaga muri Malawi (Lilongwe) yitabiriwe n’abanyamakuru, abanyamadini, n’imiryango yigenga iharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’umugore; barerebera hamwe icyatuma intego bihaye zigerwaho mu banyafurika by’umwihariko abagore n’abana.
Zimwe mu ntego bafite harimo kwivana mu bukene bajyana abana kwiga, kwihaza mu biribwa, kwirinda indwara baharanira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore no kurwanya irwara zitandukanye.
Ibi ntibyagerwaho mu gihe imico y’abanyafurika ikibabase nk’iyo kumva ko umugore n’umukobwa badakwiye kwiga, kujya mu yindi mirimo ibazanira inyungu, kuko abagabo b’abanyafurika bavuga ko ari abatware, umugore akwiye kuba mu rugo akabyara; ibyo bituma usanga babyara abana badashoboye kurera.
Umwe mu baje ahagarariye imiryango yigenga muri Tuniziya yavuze ko iwabo babaswe n’idini rya Islam aho usanga umugabo atemerera umugore kujya mu kazi, kuvuga mu ruhame kandi no kwiga biracyagoye ku bakobwa kuko barongorwa ari bato.
Yagize ati “iwacu muri Tuniziya abagore nta jambo bagira kubera kubatwa n’umuco w’idini rya Islam, kuko ntiryemera ko umugore avuga mu ruhame. Ibyo bituma iterambere ry’imiryango ridindira. Njye mbona imiryango yigenga ikwiye guhaguruka ikigisha abatuye Afurika, uko amategeko ashyirwaho n’ibihugu byabo bakwiye kuyubahiriza bayazi, n’umugabo yakubuza uburenganzira bwo kujya ku kazi ukaba uzi itegeko rikurengera; ihohotera ryo mu ngo na ryo rishingiye ku muco ni imbogamizi ku buringanire bw’abagabo n’abagore muri Afurika.”
Yasabye ibihugu kongera kureba imibereho y’abaturage babyo, bakora ibishoboka byose bubahirize amasezerano ya Maputo ndetse bashyire mu bikorwa imyanzuro bari bafashe I Lusaka muri Zambiya muri Nyakanga 2015.
Icyo yagarutseho ni uko ibihugu byemera byinshi ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ikindi kibazo. Avuga ko kurinda abana bato baterwa inda ndetse n’uburinganire mu miryango hagati y’umugabo n’umugore bihagurukiwe, asanga bizabafasha kuzamura imibare y’abaturage babayeho neza, bigisha ko umuco mwiza ari uw’umugabo ufatanya n’umugare we bituma iterambere ry’urugo rigaragara.
Abitabiriye ayo mahugurwa bakomeje gutanga urugero ku Rwanda aho bavuga ko rwateye imbere kubera gukorera hamwe ku mugore n’umugabo; aho banagaragaje ubwiganze bw’abagore mu myanya ifata ibyemezo mu Rwanda nk’aho Inteko y’u Rwanda abayigize 64% ari abagore.
Basanga ibyo ari bimwe mu byo bakora bagamije kurengera abagore n’abana bitabujije umuco wabo.
Scovia Mutesi/Lilongwe
