Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga, amakuru y’uko yatabarutse yamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Urupfu rwa Jean Lambert Gatare rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Amakura avuga ko yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza mu Buhinde. Ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe nibwo yatangiye kuremba cyane, birangira yitabye Imana. Yari amaze igihe arwaye.
Jean Lambert Gatare ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’imikino cyane cyane mu kogeza umupira w’amaguru aho yahaga abakinnyi bakomeye amazina bitewe n’imikire yabo. Ibi byatumye abakinnyi benshi baba ibirangirire. Yamenyekanye kandi mu kwamamaza cyane cyane aho yakinanaga na mugenzi we Justin Mugabo.
Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yakoreraga Isango Star. Mu 2020 nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.
Imana imwakire mu bayo.
