Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitekerezo

Umusaza GASIRABO arasobanuza iby’imibare y’abantu no gushabukira umurimo

Umusaza Gasirabo muzi cyera cyane nkiri umwana ndetse ni n’ubwo muheruka, aho yari atuye i Remera.

Aho nkuriye yatangiye kunsura, agahengera nashyizwe iswa, akambaza ibipfa n’ibikira, kandi ubwo ndi mu rinini! Akantongera bigashyira cyera, akavuga iby’ejo n’ibya none, bimwe nkabyumva najya kumurogoya akancyaha; ubundi ngahwekera bugacya mbyitiranya. Gasirabo aza nta kuvunyisha, n’irengero rye rigasa iry’abagesera…!

Ubu rero Gasirabo yongeye kunsura, nk’uko sanzwe aza yanzika, arasa ku ntego nta kuzuyaza…

“Niko se sha, iyi mibare y’abantu musukiranya, mwanayisobanuye ikumvikana kandi ko numva ko ari yo mushingiraho mugena imigambi y’ejo hanyu…? Dore nk’ubu abo mu kigo cy’ibarurishamibare baravuga ko mu kwezi kwa Gicurasi 2004 ugereranyije n’amezi 12 mbere yaho, Abanyarwanda bari mu kigero cyo gukora babarirwaga muri Miliyoni 8 n’Ibihumbi 300.

Aba rero ngo bakabamo ibyiciro bitatu, ni ukuvuga icyiciro cy’abafite akazi kirimo abantu Miliyoni 4 n’Ibihumbi 300, icyiciro cya kabiri kikaba icy’abashomeri babarirwa mu Bihumbi 869, na ho icyiciro cya gatatu kikabamo Miliyoni 3.1 z’abantu batari mu ruhando rw’akazi. Ibi bivuze ko ababarirwa mu ruhando rw’akazi, ari igiteranyo cy’abafite akazi n’abashomeri, bose hamwe bakaba Miliyoni 5 n’ibihumbi 200.

Abantu bageze mu kigero cyo gukora babarirwa kuva ku myaka 16 y’amavuko kuzamura, naho abantu mu ishusho y’isoko ry’umurimo ku isi bakagaragazwa muri ubu buryo:

  • Abantu bafite akazi ni abakozi.
  • Abantu badafite akazi, ariko bashishikaye mu kugashaka, kandi biteguye guhita bakora, abo ni abashomeri.
  • Abantu badafite akazi, kandi batari abashomeri, abo ntibari mu ruhando rw’akazi.
Ivomo:NISR

Ubwo rero abasigaye ni cya cyiciro cyitwa Abatari mu ruhando rw’akazi bangana na Miliyoni 3 n’ibihumbi 100 by’abantu. Aba nabo bagizwe n’abahinzi b’amaramuko 1,382,600, hagataho abanyeshuri gusa Ibihumbi 781,200, naho Abandi bakaba ari 936,200. Inkuru nziza hano ni uko umubare w’abatari mu ruhando rw’akazi wagabanutse ugera kuri 37.5% mu gihembwe cya kabiri muri Gicurasi 2024, uvuye kuri 40.5% mu gihe nk’icyo mu mwaka ubanza wa 2023.

Aba bitwa ‘Abandi’ bo muri icyo cyiciro cy’abatari mu ruhando rw’akazi, barimo abageze mu myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru, abafite ubumuga, Abashatse akazi bakageraho bakiheba, ndetse n’abafite izindi mpamvu badashaka cyangwa batahabwa akazi.

Ivomo:NISR

Iyi rero ni imibare ikorwa n’abashakashatsi kandi igamije kugaragaza uko igihugu gihagaze. None ndakwinginze mwana wanjye, urambwirire abanyamakuru n’abandi bose bafite uruvugiro, kujya begera izi mpuguke kenshi ndetse no kureba ibyatangajwe; maze rubanda rwose igasobanukirwe ibyayo, mubone uko mwese mwegeranya amaboko mutahirize umugozi umwe mu gukumira ubwo bunyagwa bw’ubukene, kuko nta kindi cyabuhashya atari umurimo!

Hagati aho reka uyu umbere n’umwanya mwiza wo gushima cyane abakora icyo gikorwa cyo gushushanya igihugu cyacu mu mibare, kugira ngo buri wese ayifashishe amenye icyo yakwigezaho n’icyo yageza ku bandi, dore ko kutayigira biba bisa no kugenda mu kizima.

Igishimije cyane ni uko muri za Miliyoni 4.3 z’abafite akazi, abakora mu rwego rwa serivise (1,892,000) batangiye kwiyongera kurusha abakora mu rwego rw’ubuhinzi (1,689,900), dore ko n’ubundi abaturage bazakomeza kwiyongera mu gihe aho guhinga ho hatiyongera. Ariko iyi shusho y’imibare irabibutsa gushyira imbaraga mu kongera inganda, atari ukugira ngo zitange imirimo gusa (zikoramo abantu 718,100), ahubwo zongere n’umusaruro rusange w’igihugu.

Ivomo:NISR

Noneho rero nawe ku gasozi aho iwanyu, umunsi wabyutse waguye neza, uzitegereze wa mututuranyi w’aho mu mucyamo, umwe uhora usanga yitaba ibirenge ngo arahinga, umwaka ugashira undi ugataha, ahinga mu izinga ringana n’iry’abana bakiniramo ubute, maze umuhamagare muganire, uvome muri ubwo bwenge n’ubumenyi watijwe na Rurema, uti ntubarwa mu bakozi nawe ntiwihaza, wihatiriza dushake ikindi gisubizo. Iyo nta kabuza ni imwe mu mpamvu abahinzi bahora bakangurirwa guhuza ubutaka no gutura mu midugudu, atari ukugira ngo gusa haveho icyo cyiciro cy’abahingira amaramuko ntibanihaze, ahubwo ari mu nzira yo kongera umusaruro rusange.

Abacurabwenge mu by’ubukungu n’umurimo, mu nzira nyinshi bavuga zo kugabanya ubushomeri harimo kwagura politike y’ifaranga, bikagaba inyungu-fatizo, ibiciro ku masoko bikagabanuka, ubusabe bukiyongera, ibyo bigatuma ibyiciro by’abatanga umusaruro bakenera kuwongera, kubigeraho bigasaba kongera umubare w;abakozi. Indi nzira ni uguhora hagurwa, hanavugururwa ibyigishwa, kugira ngo bigendane cyangwa bijye imbere y’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Harimo kandi gutanga agahenge k’imisoro ku banyenganda n’abandi bafite gahunda yo guhugura urubyiruko mu mirimo no kuzamura umubare w’abakozi, ndetse no kunoza gahunda yo gutera ingabo mu bitugu abagamije kwihangira imirimo. Ndabashima ko ibyinshi muri ibi mwamaze kubishyira muri Gahunda ya 2 y’imigambi y’imyaka 5 igamije impinduka, ubwo igisigaye ni ukubinoza kurushaho, kimwe no kubishyiramo imbaraga, ngo u Rwanda rukomeze kwanda, rutera intambwe y’indashyikirwa”.

Ubwo mbaduka bwangu ngo nsiganuze neza Gasirabo iby’ubumenyi bw’ubukungu n’umurimo ntari nsanzwe mwumvana…ariko nk’usanzwe nyine, Gasirabo aba yagiye kare cyane.

Muhozi wa Binama

Umuturage w’i Gasabo  

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko babangamirwa no kuba badahabwa umwanya uhagije mu gutegura ibibakorerwa, bakifuza ko aribo bakwiye guhabwa umwanya ufatika mu biganiro bigena...

Amakuru

Mu nama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa barimo ibigo bya Leta n’iby’abikorera, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yagaragaje ko imishinga migari ikenera amashanyarazi yaba iy’igihugu ndetse...

Ibitekerezo

Umusaza Gasirabo muzi cyera cyane nkiri umwana ndetse ni n’ubwo muheruka, aho yari atuye i Remera. Aho nkuriye yatangiye kunsura, agahengera nashyizwe iswa, akambaza...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities