Umusaza Gasirabo muzi kera cyane nkiri umwana ndetse ni n’ubwo muheruka, aho yari atuye i Remera.
Aho nkuriye yatangiye kunsura, agahengera nashyizwe iswa, akambaza ibipfa n’ibikira, kandi ubwo ndi mu rinini; akantongera bigashyira cyera, akavuga iby’ejo n’ibya none, bimwe nkabyumva najya kumurogoya akancyaha; ubundi ngahwekera bugacya mbyitiranya. Gasirabo aza nta kuvunyisha, n’irengero rye rigasa iry’abagesera…!
Ubu rero Gasirabo yongeye kunsura, kandi aza yanzika nk’aho twirirwanye, nyamara mba muheruka hambere…!
“Tega amatwi n’umutima wumve sha! Ubu mpangayikishijwe n’ururimi muvuga mugacuruza mu… mumeze nk’Ababeli, igihe bavugaga indimi bageze mu bushorishori bw’iminara, ngo bubakaga bagana mu ijuru!”
Muraho neza Gasira? Urambwira ngo waje n’ukuntu duherukanye kera! Ariko se ubwo wagiye wihangana, ukaza kare tukaganira tugitaramye, nkaza kubona uko ntora agatotsi…? None ibyo by’ururimi uvuga n’ibihe ko njye mvuga Ikinyarwanda, n’ubwo iz’ahandi nzimo dukeya; na ho iby’ubucuruzi byo ntabyo nzi, uretse no kubikora sinanabyize.
“Umva aho muhera mujya kuba ibyohe…! Umuntu wese ni umucuruzi, ari uwasaruye cyangwa uwaranguye, uwazindukanye amaboko cyangwa ubumenyi, ndetse n’uwabubahaye abigisha, bose babyuka bajya gucuruza, burya n’umwe uririmba mukitse ibyo byose, mwaba mumurora cyangwa mumwumva, aba acuruza rirya jwi ritanga umunezero uvamo umutungo.
Ubwo wumvise iyo ngingo reka nkomeze! Ishingiro ry’ubwo bucuruzi rero, yaba mu Rwanda no mu mahanga ni rimwe rukumbi ryitwa ururimi…rwaba urw’i Rwanda cyangwa i mahanga, ruhuza abantu bakagirirana imimaro, bagahaha ibintu n’ubumenyi, ururimi rukaba izingiro rya byose, aho bigoranye rukaba amarenga, n’ubwo urwo nyine hari aho rutarenga, ariko ntirubura kurenganura…
Ururimi ruba ikirenga iyo ruvugwa n’abaruhuriyeho, maze barenga ubucuruzi bagahuza igihugu, bagahuza umuco bakimika ubumwe, bagatahiriza umugozi umwe bagasagamba, ubucuruzi bukaba agashami gato muri urwo rusobe, rukabanya abantu iwabo ndetse n’ishyanga.
Aho bahuriye baruzimizamo bakizihirwa, nyamara ntawe baba bagamije guheza, maze n’iyo waba wararwize ukanaminuza, urazimira ukiyumanganya.
Ururimi rukaba ingobyi y’umuco w’abantu mu mwihariko wabo, ukaba umurage ukomeza ugahererekanywa uko ibisekuru bisimburana, mu nyandiko, mu mvugo no mu ngiro, ukabaranga aho bari hose ugahora ari izingiro rya byose.
None rero ibyo bitatu iyo mubyegeranyije -Ururimi, Ubucuruzi, Umurage – mukaba muzenguruka isi mukagenda amahanga, ko musanga amenshi muri yo n’ubu ashyira imbaraga nyinshi cyane mu gushyira ururimi rwabo ku isonga, hakaba abaharanira ko indimi zabo zikwira isi, zikabamo uruzungu na ko icyongereza n’igifaransa, ariko n’igishinwa kirihuta kiri mu nzira kiza, igisipanye ntacyo kirakomanga. Hakaba n’abandi bahamya mu nkike ko ururimi rwabo rutavogerwa, aho hakaza ikirusi n’ikidage, ndetse n’izindi ntarondoye, zikaba nk’itegeko kuzimenya waba uhazindukiye cyangwa usuhutse.
None se mu Rwanda rw’ubu mushishikajwe no kurera mu cyongereza n’igifaransa, akaba ari na zo ndimi mwirirwana haba mu biro no mu ngendo, mugacuruza mugahaha muri izo ndimi mwongeyemo igiswahiri n’ikigande, maze mwakika imirimo ntimusakuze cyangwa ngo muce imigani, ubwo Ikinyarwanda ntikiza kurunduka mukazasigara muvuga imvange zitagira ingingo, ubundi mugasiga umurage ubagayisha?
Iyo mbonye akanya nanjye ndasoma, dore ko ab’ubu nabonye mugera ku bitabo mukababwa! Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu wa 2022 rigaragaza ko mu Rwanda habarurwaga abaturage hafi Miliyoni cumi n’enye, muri bo wakuramo abana bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko (abo kandi babarirwaga muri Miliyoni 4) ugasanga abazi gusoma no kwandika, byibura mu rurimi rumwe zikoreshwa cyane mu gihugu ari 77%, ubwo bikavuga ko 23% basigaye batazi gusoma no kwandika.
Umubare munini (54%) ni uw’abazi gusoma no kwandika mu Kinyarwanda gusa – ubwo ni nka milyoni 5 -, 14% babizi mu Kinyarwanda n’Icyongereza, 2% mu Kinyarwanda n Igifaransa, naho 2% bazi gusoma no kwandika mu Kinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.
Iyo usesenguye iyi mibare, ugakubitiraho ko no muri izo ndimi z’amahanga hari benshi bazizi bya nyirarureshwa, usanga muri Miliyoni 14 z’Abanyarwanda, abahabwa servisi zinoze muri urwo ruvange rw’indimi ari nka Miliyoni 2 gusa, zaba servisi z’ubucuruzi, amatangazo ayobora n’amenyesha, ibyapa byamamaza n’ibiyobora, imbwirwaruhame n’ubumenyi.
Umukambwe ungana nka Gasirabo nkatangira kubunza imitima, ibibazo bikambana uruhuri…! Nkareba ucuruza ibijumba cyangwa utanga serivisi za leta, utwara imodoka rusange n’ucuruza ibyuma by’ubwubatsi, ubwo uwa ministeri we akantera ubwoba, ubaga inyama nkagira amakenga, nakumva radiyo bwo nkazengera, isereri ikiyongera kuri televiziyo, ibyo mu nama rusange bwo umwuka nkamerana. Numva abavuga nkareba amashusho, ngasoma ibyanditwse nkabura ikirari. Nareba abo bacuruzi buzuye imisozi, nabara miliyoni 2 z’abantu bahitamo, nkakebuka 12 z’abandi baheza, nkababonamo gucurangira abahetsi, nkababonamo ubupfapfa, nkababonamo n’uburangare buvanze n’ubuswa, byose bikanyibutsa ko ngo uburya umuntu udakunda iby’iwabo nta n’ikindi yakunda…Uretse kwishushanya mu byo adashoboye no kubona isha itamba agata urwo yari yambaye!
Nakwibaza iby’ubumwe nkashengurwa n’agahinda, nagera ku by’umurage, imisozi ikansiga.
Ese harya INTEKO Y’UMUCO mwashyizeho, niba itaraje ari iy’umurimbo, kuki itavuga ngo igereho hose, ngo ijya ahirengeye ihanure, nibinaba ngombwa ihane abatana ihere cyane mu bafite urubuga, abavuga rikumvikana n’ab’uruvugiro, ikore mu batware itaretse abarezi, nigera mu baririmbyi n’abanyamakuru ho ibahoze ku jisho na ko ibaragire…?
Hari n’aho mperutse kumva umutware agaya abagoreka n’abavangira Ikinyarwanda, maze atumye abafite imiyoboro kubikosora, bati ‘ariko ubwo muzaduha n’amikoro…’ Abo haruguru barabiseka, ni ko gutangira kujora, bati ‘harya uwo ugoreka ururimi rumubyara – kandi ko abenshi babigira-nkana -, we yabitanzeho angahe, ku buryo no kurugorora bisaba ikiguzi…?’
Inteko y’Umuco igomba kugira umwanya buri munsi, n’iyo waba uw’iminota itanu n’igice cy’urupapuro, mu bitangaza-makuru byose byo mu gihugu, kugira ngo Abanyarwenda ntibahweme habe na rimwe kunoza Ikinyarwanda mu nyandiko, ariko by’umwahariko mu mvugo. Uyu mwanya waharirwa cyane kugorora amagambo agorekwa kenshi kandi henshi, ariko ugaharirwa no kurema amashya, ngo tudasigwa n’ibishya bihangwa ku isi, ijoro n’amanywa nta guhumbya.
Uyu mwanya kuwugura mu bitangaza-makuru byose, buri munsi, bikeneye akayabo umenya katakwirwa no mu bitebo, ubwo imitiba yo yaba yasagutse kare!
Ni yo mpamvu bisaba ubufatanye, buri gitangaza-makuru kigahumiriza ku kiguzi, kigatanga umwanya w’ubwo butumwa, ntibugire umunsi n’uwa gisibya, uwo ukaba Umuganda wubaka u Rwanda, rukomeza kwanda ingoma ibihumbi. Nibutse ko no mu nshingano zabyo habamo no kwigisha. Nimwanzike rero, niba ariko abigisha bahari!
Umuganda wundi ukaba uw’Inteko y’Umuco, bagatanga imbuto ya buri munsi, ikaza iri mu buryo bugera kuri buri wese – yaba imvugo ndetse n’amashusho, utaretse inyandiko n’amarenga -, ubundi Ikinyarwanda kigasamba kikatwizihira, kigatengamara n’ikantarange kikahakwira.
Nta mbaraga nyinshi bisaba ngo byumvikane binajye mu ngiro, uretse umwihariko munini uru ururimi rwacu rufitiye twe, Abanyarwanda bariho none, ndetse n’abazavuka ejo n’ejobundi, bakizihirwa n’ururimi rw’abasekuru, na bo rugakomeza kubahuza, u Rwanda rukazira kwandara, rugahora Rwanda!
Ubwo nkumva acecetse natinye kumurogoya, nkibwira ko ari ukwitsa ariko namubaza Gasirabo ntansubize. Nkegura umusaya ngira ndebe, ngasanga umusindi yarenze akarwa…! Ubwo Gasirabo nta yindi ntumwa. Simwandikira sinzi aho aba, simutelefona ntanabizi, gusa bishyira kera nkumva aragarutse!
Muhozi wa Binama
Umuturage w’i Gasabo