Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitekerezo

Umusaza GASIRABO yitsamuye ku burenganzira ku makuru muri rubanda

Umusaza Gasirabo muzi cyera cyane nkiri umwana ndetse ni n’ubwo muheruka, aho yari atuye i Remera.

Aho nkuriye yatangiye kunsura, agahengera nashyizwe iswa, akambaza ibipfa n’ibikira, kandi ubwo ndi mu rinini. Akantongera bigashyira cyera, akavuga iby’ejo n’ibya none, bimwe nkabyumva najya kumurogoya akancyaha; ubundi ngahwekera bugacya mbyitiranya! Gasirabo aza nta kuvunyisha n’irengero rye rigasa iry’Abagesera…!

Ubu rero Gasirabo yongeye kunsura, kandi aza yanzika nk’aho twirirwanye, nyamara mba muheruka hambere…

“Niko sha, ibi mwadukanye byo bije bite, ngo utanze amakuru yo mu mudugudu w’iyo hirya muri Bukinanyana abitwa amazina nk’ay’inzara…uwimwe amakuru mu kigo gishinzwe umuyaga akimyiza imoso, ntaho y’Abariza?”

Ariko Gasira, nawe urankabiriza rwose! Icyo kigo se gishinzwe umuyaga cyaje hehe? Ryari? Rwose njye ndeka niryamire! Ujye unteguza igihe uzazira ngo tuganire, na ko igihe uzazira kumbwira… dore ko uvuga wenyine, njya kugira icyo nkubaza cyangwa ngusaba…!

“Ceceka aho se nyine! Jya utega amatwi wumve…uzirikane impamvu umunyarwanda yavuze ngo ‘Mwaramutse iraguma’…! Ukiri n’aho wibuke ejobundi cya kinyagwa cy’icyorezo ngo ni ‘Korona-virusi’ cyangwa se ‘COVID-19’ – kimwe cyahejeje buri wese mu nzu, kuva ku bikomerezwa kugeza kuri ngofero na nyakujya, buri wese hari ikintu kimwe rukumbi yahoraga ashaka kandi ahuje n’abandi bose kuruta byose: AMAKURU sha! Byabaye n’icyivugo “Ikintu cya mbere ni amakuru!

Buri wese aho ari mu rugo yiyambazaga icyo ashoboye cyose cyangwa byose icyarimwe nk’uhiriye mu nzu, kandi buri munsi, yaba telefone cyangwa televiziyo, interineti cyangwa kurunguruka, kurira inzu cyangwa igiti, ikigamijwe ari kimwe gusa: AMAKURU.

Kugira amakuru biri mu bigize umuntu kuva isi yaremwa, kandi ntibizegera bihagarara! Muzi mwese ko mu ntangiro umuntu ashaka ibiribwa n’amazi, ibyambarwa n’aho yikinga, hakaza umutekano we n’abe, hagakurikiraho kubana n’abandi, bigakurirwa n’uruvange rwo gutera imbere…ibyo byose umuntu abigeraho kubera: AMAKURU.

Reka nkuvire mu mateka ngaruke ku ngero za hafi zikwibutsa uko amakuru ari inkingi ikomeye mu buzima bw’umuntu wese, n’umunyarwanda adasigaye inyuma, kandi mu byiciro byose.

Ejobundi aha, ku wa 28 Nzeri 2024, kuri Radiyo Rwanda- ab’ubu musigaye muyita Radiyo mukecuru- umuturage ataka atabaza, abwira Umuvunyi wungirije, Abasi Mukama na Mupiganyi Pulinali wa Taransiparansi, ko aho iwabo mu cyaro kuvugana n’abanyamakuru nko guhamagara kuri radiyo, ukaba wavuga ibibazo bihari, biguhindura igicibwa maze abayobozi b’inzego z’ibanze bakagushyira ku rutonde rw’abitwa ‘ibihazi’…rigomba kuba riva ku nshinga ‘kwihara’- ubwo ni nka hamwe umuntu avuga ngo reka mbikore bice aho byagaciye, cyangwa zikamwe ayo zitahanye – Gutanga AMAKURU.  

Inama irateranye y’abatware mu ntara y’i Burasirazuba, ariko uwabatumiye ari na we Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, hari abo yaheje bamwe b’ikijisho, kugira ngo abandi bamwibwirire nta mususu ibipfa n’ikibyica muri iyo ntara. Ibyo yaketse Kaboneka ntibyatinze, kuko cya kijisho cyanyuze mu zindi nzira, Murayire Porotazi utwara Kirehe, n’ubwo yahejwe muri iyi nama, yibukije ab’iwabo kuvuga baziga, ngo banyure kure akari i Kirehe. Aha ni mu kwezi k’Ukwakira 2014, Meya ahita anyagwa azize iyo ngeso, no gutegeka abo atwara kubigira batyo. Kwimana AMAKURU.

Mu kwezi kwa Nzeri 2021, mu biganiro byitwa ‘The Pathway Series’ Umunye Ghana Fred Swaniker washinze ikigo giteza imbere ubumenyi mu by’ubuyobozi -Africa Leadership Group – yabajije Perezida Paul Kagame ati “ni ikihe kintu kimwe utabaho udafite”? Ntiyabitekerejeho n’isegonda, Kagame yahise asubiza Swaniker ko ati “AMAKURU”.

Ibi ni ibimenyetso biri mu byiciro bitatu – Kumenya, Gutanga no Kwimana – AMAKURU.

Ndahamya ko muri iyo ntekerezo ari ho hakomotse itegeko mwishyiriyeho ku wa 8 Gashyantare 2013 riha abaturage bose b’u Rwanda uburenganzira bwo Kumenya, Gutanga no Guhabwa AMAKURU

Ntibyagarukiye aho kuko kubera uburemere n’akamaro k’amakuru mu buzima bwa muntu, byagaragaye ko hashobora kuba ibyonnyi bizatambamira ubwo burenganzira, ni ko kwemeza ko iryo tegeko rigira umushumba kandi utari agafu k’imvugwa-rimwe! Ni uko rya tegeko ry’uburenganzira ku makuru riragizwa Urwego rw’Umuvunyi Mukuru – Ombuzimani. Ariko nk’uko nabikubwiye mu kanya, wumvise ko umuturage ejobundi yatakiraga Umuvunyi Mukuru Wungirije, amubwira ukuntu umutware w’iwabo mu kagari yamuhindanyije iyo mu cyaro ngo ni ‘igihazi’ amuziza gutanga amakuru!

Ubwo rero ibyonnyi ntaho byagiye…! Niba iyo ngeso mbi ikivugwa mu kagari no mu murenge, ubwo urabyumva ko hejuru y’aho n’ahahakuriye ntakwirirwa ubaza! Ari umuturage n’umunyamakuru, bose bagenderaga kuri iryo tegeko, basubizwa cyangwa bagacishwa aha, bitewe na buri wese uko abishaka!

Mu gihe rya tegeko rigitaguza, mu myaka itagera icumi nk’iy’incuke, murifashe bucece muryambura umushumba – Urwego rw’Umuvunyi Mukuru – none ubu ribayeho mapfubyi, rigizwe igicibwa rizira igicumuro.

Mu gihe uwaburaga amakuru yayimwe, by’umwihariko abo bayakoramo, yatezaga ubwega agatabaza, Umuvunyi Mukuru akamuvuganira… Mwagize mutya mushungura inshingano z’uru rwego, mukuramo iby’amakuru n’ibindi byinshi muterera iyooo, bihabwa umugisha mu itegeko rishya rigenga urwo rwego ryo ku wa 30 Kanama 2021!

Uburenganzira ku makuru mubujugunye iyo mu gishanga, na ko mu bishokoro muricecekeye! Ko muhinga se musiba, mugasigamo urwo rwiri, muribuka neza ko uwo ari wo murima muzaraga ababakomokaho ndetse n’abazaza nyuma yabo, kandi ko bose ari abanyu…cyangwa mwihitiyemo gusa, kureba ahatarenze kure y’izuru, ngo abo na bo bazirwarize? Ndumiwe koko mba ndoga Gasani k’i Rwanda!

Ahari mwasanze Urwego rw’Umuvunyi rwikoreye byinshi…? Umuvunyi umwe kandi wa byose, ntabaho, nta n’urwego rwabishobora! Umenya ari na yo mpamvu urwo rwego muhora murukinisha, murukiniramo, mukaruha ububasha n’inshingano, bugacya mukabirwaka, mukagoreka mukagorora mugasubira bigahora bityo…! Gukumira no kurwanya ruswa byonyine, kandi ihora ihunahuna hirya no hino, biremereye kurusha imisozi y’igihugu yose uyishyize hamwe…Kubyikoreza umuntu byazagera no ku buvivure bigafa ubundi bagihanyanyaza…! Guhanyanyaza nka kuriya nyine wumva ngo bavumbuye uwazituye ihene y’umuturanyi cyangwa uwariganyije igare…!

Akarengane na Ruswa ni umutwaro, ntugira umuntu cyangwa urwego, babyikorera ngo babibashe, dore ko ari n’ibyaha biremereye, bimunga cyane bidindiza rubanda, bigakorwa kenshi n’abanyembaraga batapfa guhangarwa na buri wese!

Umukuru w’igihugu ibyo arabyumva, areba hirya areba hino, arasesengura abona igikwiye ari ugushyiraho itsinda rya benshi, kandi banafite imyanya y’igitinyiro, ngo bafatikanye guca izo mungu, aca iteka ku wa 30 Ukwakira 2023, ashyiraho Inama Ngishwanama yo kurwanaya Ruswa n’Akarengane. Amashyushyu ni menshi mu Banyarwanda, bategereje byinshi bizava mu musaruro w’iri tsinda rishya. Muzegere abarigize bavuge imigambi n’imigabo bazanye yo gukiza akababaro no kuvura ibikomere umuryango nyarwanda!

Ngarutse ku kamaro, impamvu, uburemere n’isano by’Urwego rw’Umuvunyi -Ombuzimani- n’Uburenganzira ku makuru, ukwiye kumenya ko izi nshingano n’ububasha byatangiye cyera cyane mu myaka isaga Magana abiri mbere y’ivuka rya Kirisitu, aho hari mu Bushinwa ku ngoma z’uruhererekane – Qin dynasty, hakabaho uwitwaga ‘Umugenzuzi w’ibanga w’umwami’. Byaje kugenda bivugururwa binaherekanywa ku isi hirya no hino, kugeza aho urwo rwego rushingiye imizi mu bihugu by’amajyaruguru y’Isi – Scandinavia-, ndetse bijya mu mwaka wa 1809 ari bwo Inteko Ishinga Amatageko ya Suwede yashyiragaho Ombuzimani nk’urwego rwo kugenzura ko abacamanza n’abandi bakozi ba Leta bose batanyuranya n’ibikwiye. Na ko batagenda ndyo-moso kandi bakwiye kuba bahuza injyana muri Moso-ndyo!

Ombuzimani yakomeje kuba Ombuzimani uko ibihe biha ibindi, mu bihugu byo ku isi byinshi, ari nako hanozwa ububasha n’inshingano by’urwo rwego, kuko basanze rufatiye runini benshi na byinshi mu muryango w’abantu, bigera n’aho habaho Ombuzimani ku rwego rw’igihugu, hakongera hakabaho Ombuzimani wihariye w’itangazamakuru, uw’uburezi, uw’ubuhinzi uw’abana cyangwa urundi rwego… Ntibyanarekeye aho kuko hari aho usanga n’imiryango cyangwa ibigo bifite Ombuzimani nka Kaminuza, Ibitaro cyangwa amashyirahamwe. Ikigaragara ni uko uru rwego rushyirwaho hagamijwe gucyemura ibibazo biremereye abantu kandi bibabangamiye cyane, maze abayoboye urwo rwego bagahana bunga, bagamije gucyebura no kunoza inzira nziza y’umuryango w’abantu.

Ikidashikanywaho kiziritse ibyo nkubwiye byose, ni uko amakuru afite akamaro ntagereranywa mu mibereho ya muntu, bityo kuyazirika ari mu bya rubanda waragijwe, cyangwa gushakaho ubuzare nk’aho wayabyaye, bikaba bidakwiye umuntu nyamuntu, ubihitamo akaba ari icyonnyi, kandi icyo kikaba gikwiye umunyafu.

U Rwanda ruri mu bihugu 29 bya Afurika bifite Itegeko ryo kugera ku makuru, by’umwihariko hashize imyaka 11 iri tegeko ritangiye gushyirwa mu bikorwa. Ni intambwe nziza kuba iri tegeko ryari rihari kandi raporo nyinshi zigaragaza ko hari byinshi ryafashije bijyanye no kubona amakuru. Ari ko yewe mwa! Mu mavugurura yakozwe kwa Ombuzimani aho itegeko ryo kubona amakuru ryari ryegamiye higiyeyo ariko mu nyandiko bigaragara ko nta handi hahasimbuye. Ntumbaze rero aho nzongera kubariza! Ariko reka dutegereze buriya hazasohoka itegeko rigena aho ubutaha nzajya mbariza! Harya ubundi ko nakwitabazaga namanjiriwe ubu nzamenya ubarizwa he? Maze nuza uzanyiyereke!

Kuri iyi si rero duhora twiga, maze ibyiza nyabyo tukabyigana, ni n’uko mwazanye Ombuzimani. Nimushirike ubute rero mugire umwihariko mushyireho Ombuzimani wihariye, aragire ririya tegeko mwishyiriyeho ritanga uburenganzira ku makuru, mumushinge n’ibindi bifitanye isano, ariko amakuru akunde atangwe mu bantu, iryo tegeko ry’akana rye kuba agapfubyi rikiri rito, dore yari intambwe ikomeye yo kwisanzura mu Rwanda umu! Rikwiye umushumba usobetse imbaraga, agahangana n’ibyonnyi ashyizemo agatege. Bitihi se mwongeranye izo mbaraga, nibiba ngombwa mwagure Urwego, maze iryo tegeko risubire risubizwe mu ruhongore rwaryo! Ntabwo rwose bikiye na gato, ko itegeko riha abaturarwanda uburenganzira ku makuru, rihinduka imfubyi hari benshi bataranarimenya, bagipfukiranwa ku makuru y’ingenzi n’ingirakamaro muri rubanda, biba kuyamenya, kuyahabwa no kuyatanga. Harya umunsi nambuwe cyangwa nimwe uburenganzira bwanjye nzazibandwa nzerekeza he?”

Ubwo nkumva ncecetse natinye kumurogoya, nkibwira ko ari ukwitsa ariko namubaza Gasirabo ntansubize. Nkegura umusaya ngira ngo ndebe, ngasanga umusindi yarenze akarwa! Ubwo Gasirabo nta yindi ntumwa, simwandkira sinzi aho aba, simutelefona iby’ikoranabuhanga ntanabizi, gusa bishyira kera nkumva aragarutse.

Muhozi wa Binama

Umuturage w’i Gasabo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Sena iri mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Iki gikorwa kizitabirwa...

Amakuru

The Senate has organized a field visit across all districts and the City of Kigali to assess the progress in enhancing health post functions....

Amakuru

Panorama Perezida Paul Kagame agaragaza ko uko byagenda kose u Rwanda rutasubira aho rwavuye, kuko rwashaririwe bihagije bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities