Bishop Tom Rwagasana, Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), na we yatawe muri yombi n’inzego za polisi, akurikiranyweho ibijyanye no gukoresha nabi umutungo w’iryo torero.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theo Badege, yemeje iby’itabwa muri yombi rya Bishop Tom Rwagasana ati “Turemeza ko Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi, mu gihe hakomeje iperereza mu ikoreshwa nabi ry’umutungo muri ADEPR.”
Bishop Tom Rwagasana atawe muri yombi asangamo Mutuyemariya Christine, Umuyobozi wa ADEPR ushinzwe imari n’ubukungu ku rwego rw’igihugu hamwe n’abandi bakozi babiri bo muri ibyo biro, bafunzwe ejo hashize.
Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama, avuga ko Bishop Tom Rwagasana yari amaze iminsi yitaba Urwego Rukuru rw’Ubugenzacyaha. Biranahwihwiswa ko hari abandi bayobozi bakuru muri ADEPR barimo kwitaba Ubugenzacyaha barimo Umunyamabanga Mukuru w’ityo torero, Rev. Sebagabo Bernard, binashobora kugera ku Muvugizi Mukuru wa ADEPR.
Turacyakurikirana aya makuru.
Panorama
