Abahagarariye urubyiruko rwo mu itorero rya ADEPR baturutse muri Komite z’urubyiruko mu turere, indembo n’Umujyi wa Kigali, ku wa 17 Ukuboza 2019 basuye Ingoro y’amateko y’Urugamba rwo guharika Jenoside, biyemeza gushimangira igihango bafite n’Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Urubyiruko rwa ADEPR rwashyizwe muri gahunda yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, hagamijwe kubigisha umuco w’ubwitange no gukunda igihugu. Bavuga ko bungutse amasomo menshi bikaba igihango bagiranye n’ababohoye igihugu bagahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ugiringoga Eric, Uhagararaiye urubyiruko rwa ADEPR mu karere ka Gisagara. Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Panorama, avuga ko nk’urubyiruko rukijijwe bungutse byinshi. Ati “Twabonye ubutwari bw’abanyarwanda nk’uko bigenda bigaragara muri Bibiliya. Twabonye ko mu gihugu cyacu hari intwari zitanze zikabohora igihugu cyacu ndetse zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Akomeza avuga ko igikorwa babonye ari umukoro ukomeye ariko bagomba kubigira intego. Asaba urubyiruko gukura bafite umutima wo kwitangira abandi kabone n’ubwo byabatwara ubuzima. Ati “Gusura iyi ngoro binyibukije inzira ndende naciyemo ariko kandi nanjye ngomba kugira ubutwari.”
Uwamahoro Angelique, utuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, avuga ko gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, yigiyemo uko intwari za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu igihugu kikaba kigeze ku iterambere rishimishije. Ati “Nabonye ku i Rebero nibuka amateka ababyeyi banjye bambwiye. Mpakuye isomo ry’uko tugomba guharanira amahoro, tukagira umuco w’ubutwari n’ubw’itange, igihugu cyacu kikarushao gutera imbere.”

Umukozi w’Ingoro z’umurage w’u Rwanda asobanurira Urubyirkuo rwa ADEPR ibirebana n’amateka y’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside bagiye gusura (Ifoto/Rene Anthere)
Niyonzima Simeon, usengera mu itorero rya ADEPR Rubavu, akaba anahagarariye Urubyiruko mu Itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu, avuga ko bigiye byinshi mu gusura n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.
Ati “Gusura n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, twigiyemo byinshi cyane, kuko twarebye uburyo urubyiruko rwagize uruhare mu guhagarika Jenoside, inzira ndende baciyemo igoye cyane; natwe nk’urubyiruko twumvise tugize umutwaro ukomeye cyane wo gutekereza ubwitange bwabo kugira ngo tube dufite igihugu gifite umutekano kigeze no ku iterambere.”
Asaba urubyiruko gukomera ku ndangagaciro za Gikristo ariko bashingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo. Asaba ko amasomo bahabwa nk’abayobozi yagera kuri bagenzi babo bose kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Abayobozi ba ADEPR n’abari butange ibiganiro
Rev. Karuranga Ephrem, Umuvugizi wa ADEPR avuga ko abenshi bakuriye mu itorero ari abana bato, bakaba babajyanye gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, kugira ngo babarememo umuco w’ubutwari n’umutima wo kwitanga.
Agira ati “Ababohoye igihugu, bagize umutima wo kwitanga, bari bake ariko k’ubw’imbaraga z’umutima no kwitanga hari icyo bagezeho. Ubu nta rugamba rw’amasasu ruhari ariko imbaraga z’urubyiruko zirakenewe mu kubaka igihugu. Turashaka kubigisha gukunda igihugu cyabo ntihagire ababigisha inyigisho z’ibinyoma, tukabibutsa ko niba ari Imana bizera bazabonera umugisha mu gihugu cyabo.”
Nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, Urubyiruko rwa ADEPR rwahuriye muri Dove Hotel ku Gisozi, bahabwa ibiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, ndetse n’ibirebana na Panafrica Movement byatanzwe na Lt Col Ndore Rulinda (Rtd) na Nkurunziza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Panafrican Movement Rwanda.

Lt Col Ndore Rulinda (Rtd) na Nkurunziza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Panafrican Movement Rwanda batanze ibiganiro (Ifoto/Rene Anthere)
Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside
Iyi ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yashyizwe mu gike kimwe cy’ingoro y’inteko ishinga amategeko ari hateganyirijwe Hoteli yitwaga “Amajyambere”, ari na ho hari hacumbitse Abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi n’ingabo zari zishinzwe kubarinda. Iyi ngoro igizwe n’ibyumba 11 birimo amateka anyuranye ajyanye n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo winjiye wakirwa n’inshamake y’urugendo rw’amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu cyumba cya mbere amateka yibanda ku nzira y’Amahoro. Havugwamo amasezerano y’amahoro ya Arusha, ingabo za RPF n’abanyapolitiki berekeza i Kigali ndetse n’Ingabo za Loni ziza mu Rwanda.
Icyumba cya kabiri kivuga kuri Leta y’u Rwanda n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragaramo gupfobya amasezerano ya Arusha, Leta yari ku butegetsi ishyigikira itangazamakuru ribiba urwango rikanateza umutekano muke mu gihugu; kwamagana itegurwa rya Jenoside.
Icyumba cya gatatu kigaragaza ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana n’iyicwa rya bamwe mu banyapolitiki bakomeye batavugaga rumwe n’ubutegetsi; iterwa rya CND na Stade Amahoro; Ingabo za Loni zitererana Abanyarwanda bicwaga.
Icyumba cya kane kigaragaza ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi (3Bn); abasirikare ba CHUI bakumira abasirikare barindaga umukuru w’igihugu (GP); guhura kw’ingabo za FPR i Kigali; Ingabo za 3Bn zifata umusozi wa Rebero.
Icyumba cya gatanu kigaragaza hatangwa Itegeko ryo guhagarika Jenoside; imitwe y’abicanyi; urugamba rw’amezi atatu ingabo za FPR zakoze zihagarika Jenoside ndetse no gukurikirana ingabo zakoraga Jenoside nyuma y’ibohorwa rya Kigali.
Icyumba cya gatandatu kigaragaza ibikorwa by’ubutabazi byakozwe ahantu hatandukanye harokowe abantu na ho icyumba cya karindwi kikagaragaza urugamba rwo ku musozi wa Rebero ahari hubatse Hoteli Horizon, urugamba rwamaze hafi amezi abiri. Icyumba cya munani kigaragaza ibohorwa rya Kigali no gutsinda urugamba.
Icyumba cya kenda kigaragaza ubumuntu bwagaragajwe n’Abanyarwanda mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, icya cumi kikaba ivuriro rya 3Bn n’abandi babaga bakomeretse. Umwanya wa cumi na rimwe uri hejuru y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko ahari intwari zari zihanganye n’abaturukaga mu kigo cy’abasirikare barinda umukuru w’igihugu bashakaga gutera ku nteko ishinga amategeko.
Rwanyange Rene Anthere

Lt Col Ndore Rulinda (Ltd) atanga ikiganiro ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Rene Anthere)

Urubyiruko rwa ADEPR rukurikirana ibiganiro nyuma yo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside (Ifoto/Rene Anthere)
