Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

UTB yiyemeje guhugura abantu 2000 buri mwaka mu ikoranabuhanga

Kabera Callixte, Umuyobozi wa UTB (Ifoto/Munezero)

Kaminuza y’Ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB), yiyemeje umuhigo wo guhugura nibura abantu 2000 buri mwaka mu ikoranabuhanga, abo bakazaba ari abakiri ku ntebe y’ishuri ndetse n’abatangiye akazi mu nzego zinyuranye, hagamijwe kuziba icyuho cy’abantu 8500 bakeneye ubwo bumenyi mu 2020.

Kabera Callixte, Umuyobozi wa UTB, atangaza ko UTB yafashe iya mbere mu guhugura nibura buri mwaka abanyeshuri bayo 2000 hakiyongeraho n’abandi babyifuza barimo abakozi ba Leta, hagamijwe kuziba icyuho kigera ku bakozi 8500 bakeneye ubumenyi mw’ikoranabuhanga.

Agira ati “Ubu buryo buzatuma kugira uruhare mu kuziba icyo cyuho nibura kugera kuri mirongo ikenda na kabiri kw’ijana, kuko u Rwanda rwiyemeje kugabanya umubare w’abakozi bakeneye ubumenyi mw’ikoranabuhanga kugera mu bihumbi bibiri na makumyabiri kuzaba bamaze guhugura abagera kuri mirongo itandatu na gatanu kw’ijana. Twebwe tukaba twumva tuzarugiramo uruhare cyane. Twashatse abarimu babizubereyemo n’ibikoresho bihagije mu kurwana urwo rugamba.”

Muhizi Innocent, Umuyobozi wa Rwanda Information Society Authority (RISA), atangaza ko muri iyi minsi bafite ingamba yo guhugura buri wese aho aherereye hose, cyane cyane urubyiruko, bakajya mu turere twose tw’igihugu bigisha ikoranabuhanga. Ati “Tujyana na gahunda za kaminuza mu kwigisha ikoranabuhanga ndetse no mu mashuri abanza, kugira ngo umwana w’umunyarwanda abashe kugira ubumenyi buhagije mw’ikoranabuhanga, binamufashe kw’isoko ry’umurimo, kuko ubu hari ikibura n’ababona akazi baracyafite ikibazo.”

Akomeza avuga ko bifuzako byahera hasi bizamuka nibura mu 2022 serivisi z’igihugu zose zaba zarashyizwemo ikoranabuhanga. Bifuza ko mu myaka itanu iri imbere buri muturage wese yaba yabashije kubyumva no kubigiramo ubumenyi, bitewe n’uko hazashyirwaho ibyumba mpahabwenge mw’ikoranabuhanga ku buryo mu tugari twose bazaba bafite icyo cyumba, ahazaboneka serivisi zose z’irembo hakanakorerwa amahugurwa.

Abasoje amahugurwa mu ikoranabuhanga bahawe inyemezabushobozi (Ifoto/Munezero)

Mwambari Faustin, umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ushinzwe guteza imbere umurimo, avuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi ariko hari ikizere ko ikirekezo cya 2024 bizagerwaho nibakomeza kubiganira ndetse no kubishyira mu bikorwa mu nzego zose z’amashuri. Ati “nubwo abashaka akazi bagifite ibi bibazo ariko amashuri yose uhereye mu y’abanza kugeza kuri za kaminuza, nibabishyiramo imbaraga tubona bizakemuka ndetse n’abikorera n’inzego za Leta nidukomeza kubikora cyane tuzabigeraho.”

Ntagwabira Lambert Impuguke  akaba ashinzwe isakazabumenyi mu by’ikoranabuhanga, muri Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya (Innovation) atangaza ko mu byo bifuza harimo gutanga ubumenyi mw’ikoranabuhanga ku baturage  kugera kuri 65 kw’ijana guhera ku bafite  imyaka 15, kugeza mu mwaka wa 2024. Hazahugurwa kandi abakozi ba Leta n’abikorera bagera nibura ku 8500.

Agira ati “buri wese agomba kuba afite akantu k’umwihariko kandi tukirinda kuba twajya mu kazi batwakiriza amahugurwa, ahubwo ni uko twakagiye tukajyamo twarize ikoranabuhanga, tukirinda kundindiza serivisi tugomba gutanga no kubasha gukora akazi kacu uko kagomba gukorwa.  Ndashimira UTB yo yashyizeho ibi bintu kugira ngo abanyeshuri barangize bazi gukoresha ikoranabuhanga ku buryo buhagije, atari bimwe wicara imbere y’imashini uzi gukoraho akantu gato gusa. Ubu buryo bukwiye kugera muri za kaminuza zose bakoroherezwa mu kwishyura kandi no kubimenyesha abakozi bose ko bakwiye kuba bazi gukoresha ikoranabuhanaga.”

Bamwe mu bitabiriye inama kw’Ikoranabuhanga yateguwe na UTB (Ifoto/Munezero)

Mu guhabwa ubu bumenyi, abanyeshuri ba UTB babashyiriraho umwihariko kuko bagiranye amasezerano n’abafatanyabikorwa babo ko nibura ku giciro amadolari ya Amerika 200, umunyeshuri yajya yishyura amadolari 50 gusa, na ho uwarangije kwiga we azajya yishyura amadolari 60.

Aya masomo nyongerabumenyi atangwa mu gihe cy’amezi abiri ubundi bakaguha impamyabumenyi. Bakangurira abanyeshuri kugira umuhate wo kwiga ikoranabuhanga kugira ngo babashe guhangana kw’isoko ry’umurimo igihe bazaba barangije kaminuza.

Gahunda yo kwigisha ikoranabuhanga muri za Kaminuza yemejwe n’inama y’abaminisitiri mu 2017 ikaba isaba ko ubumeny butangwa muri za kaminuza bugomba kujyana n’ibikenewe  kw’isoko ry’umurimo. Abagera ku 2000, ubu barangije kwiga ikoranabuhanga ryiyongera ku yandi masomo bize muri UTB.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities