Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abagore babiri n’umugabo umwe bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi mu baturage

Mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba yafashe abantu batatu bacuruzaga bakanatunda urumogi mu gihugu. Mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyamagabe hafatiwe uwitwa Nyiranshimiyimana Olive ufite imyaka 22, mu karere ka Nyamasheke hafatiwe uwitwa Mukamazimpaka Fortunée ufite imyaka 30, umwe yafatanwe ibiro 5 by’urumogi undi afatanwa ibiro 3 (aba bombi baravukana ndetse n’uwo barucururizaga ni musaza wabo).

Uru rumogi barukuraga mu karere ka Rusizi barujyanye mu karere ka Huye, mu karere ka Muhanga hafatiwe uwitwa Uwimana Emmanuel ufite imyaka 26, yafatanwe udupfunyika 88 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko bariya bagore babiri bafatiwe mu modoka itwara abagenzi yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza mu karere ka Huye, mu gihe umupolisi yari mu modoka aganiriza abaturage kuri gahunda ya Gerayo Amahoro abona umwe muri bariya bagore afite ubwoba amugiraho amacyenga.

Yagize ati: “Umupolisi yari mu bikorwa by’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kuri uyu wa Gatanu,  igihe arimo kuganiriza abagenzi bari mu modoka ivuye mu karere ka Rusizi yerekeza mu karere ka Huye igeze mu karere ka Nyamasheke abona uwitwa Mukamazimpaka afite ubwoba, amusaba kururutsa umwana yari ahetse arebye neza asanga yari amuhekeye ku dupfunyika tw’urumogi yari yihambiriyeho mu myenda.”

Uwo mugore  yahise asigara aho mu karere ka Nyamasheke imodoka ikomeza gutwara abagenzi, nyuma yahise abwira abapolisi ko muri iyo modoka  hasigayemo umuvandimwe we nawe ufite urumogi arugemuye mu karere ka Huye.

Ati: “Uriya mugore amaze kubona ko yafashwe yahise abwira abapolisi ko mu modoka yarimo hasigayemo  murumuna we ufite urumogi bakaba bari barujyanye mu karere ka Huye barushyiriye abakiriya  ba musaza wabo.”

Abapolisi bahise bavugana n’abandi bari imbere bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahagarika iyo modoka basaka abagenzi bose  barimo nibwo uwitwa Nyiranshimiyimana Olive bamusanganye ibiro 5 by’urumogi yarwambariye ku myenda. Aba bagore bavuga ko bafite musaza wabo bakorera akabahemba, ubu nawe arimo gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera. Aba bagore bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB kugira ngo bakorerwe dosiye.

Ni mugihe mu karere ka Muhanga biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage hafatiwe uwitwa Uwimana Emmanuel, afatanwa udupfunyika 88 tw’urumogi yagendaga acuruza mu baturage.

CIP Twajamahoro yagize ati:  “Abaturage nibo batanze amakuru bavuga ko Uwimana Emmanuel acuruza urumogi mu baturage, abapolisi bahise bategura igikorwa cyo kumufata nibwo bamufashe bakamusangana udupfunyika 88 tw’urumogi arimo kugenda arucuruza.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abasaba gukomeza ubwo bufatanye. Yaboneyeho gusaba abashoferi batwara abagenzi kujya bagira amacyenga ku bagenzi batwara, uwo babona bamufitiye amakenga bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities