Umunyamabanga Nshingabikorwa wa Komisiyo y’amatora, Munyaneza Charles, atangaza ko gukoresha abakorerabushake mu matora no kubika neza bimwe mu bikoresho byifashishwa mu matora, byatumye ingengo y’imari izakoreshwa y’abadepite yaragabanutseho agera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Munyaneza avuga ko Ingengo y’imari iteganyijwe mu matora y’abadepite azaba kuva tariki 2 ku ya 4 Nzeri 2018, iragera kuri Miliyari eshanu na Miliyoni Magana ane z’amafaranga y’u Rwanda; ikaba yaragabanutse ugereranyije n’iyakoreshejwe matora yatambutse kuko yatwaraga agera kuri Miliyari indwi.
Uko kugabanuka kw’ingengo y’imari avuga ko guterwa n’uko bimwe mu bikoresho by’amatora bibikwa neza bikongera gukoreshwa mu yandi. Munyaneza, ati “amasanduku twakoresheje mu matora y’abadepite mu mwaka wa w’ibihumbi bibiri n’umunani, n’ubu aracyakoreshwa. Amakarita y’itora yakoreshejwe mu matora y’inzego z’ibanze muri bibiri na cumi na gatanu, ni yo yakoreshejwe mu matora ya Perezida wa Repubulika muri bibiri na cumi kandi n’ubu azakoreshwa”.
Ikindi gituma Komisiyo y’amatora idakoresha amafaranga menshi mu matora, ni ugukoresha abakorerabushake. Munyaneza avuga ko Komisiyo ikoresha abakorerabushake ibihumbi mirongo irindwi na bitanu, biganjemo abarezi n’urubyiruko, bakora badategereje igihembo uretse amazi yo kunywa bahabwa bari mu bikorwa by’amatora.
Aba bakorerabushake bakaba batuma igihugu kibasha kuzigama Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Munyaneza akameza abivuga.
Abakorerabushake batangiye umurimo wo kuvugurura lisiti y’itora. Komisiyo y’amatora iteganya ko abazitabira amatora y’abadepite bazagera kuri miliyoni indwi n’ibihumbi Magana abiri.
Kwakira Kandidatire z’abiyamamaza bizatangira tariki ya 12 bigere kuri 25 Nyakanga 2018. Kwiyamamaza kw’abakandida bazaba bemejwe bitangire tariki ya 13 Kamena birangire ku ya 1 Nzeri 2018. Amatora ku banyarwanda baba hanze y’igihugu abe tariki ya 2 Nzeri 2018, na ho mu gihugu abe tariki 3. Tariki 4 Nzeri 2018 hazaba amatora y’ibyiciro byihariye bigizwe n’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Marie Josee Uwiringira
