Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamakuru basabwa kwirinda gushyira urujijo mu bantu

Abanyamakuru na Polisi y'Igihugu mu biganiro ku wa 11 Nyakanga 2017 (Photo/Panorama)

Hasigaye iminsi itatu gusa, ku wa 14 Nyakanga 2017, abahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika bagatangira gusobanurira rubanda imigabo n’imigambi yabo kugira ngo bazabahundagazeho amajwi.

Ni muri urwo rwego Abanyamakuru bakomeje gusabwa kwitwararika bidasanzwe muri ibi bihe, birinda inkuru zica ibikuba no gutangaza ibyavuye mu matora batarahabwa uburenganzira na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017, mu biganiro ngarukakwezi bihuza Polisi y’igihugu n’Itangazamakuru, hagamije kurushaho kunoza imikoranire no gukangurira Abanyarwanda uburyo bwiza bwo gukorana n’itangazamakuru.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, yasabye abanyamakuru kwirinda gutangaza amajwi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itarabyemeza, kuko bishobora guteza urujijo mu bantu.

Yagize ati “Hagiye gushyirwaho aho muzajya musaba amakuru yose mukeneye (Media Centre), izajya ibaha amakuru mukeneye bitandukanye n’uko mbere byajyaga bitangarizwa muri RBA abandi akaba ariho bayakura. Musabwa kumenya amategeko n’amabwiriza agenga amatora, mukanamenya kandi ubuzima n’imiyoborere by’igihugu.”

Akomeza avuga ko itangazamakuru rishobora gutuma amatora agenda neza cyangwa akagenda nabi bitewe n’uburyo bayatangajemo, bityo rero bagomba kwitwararika mu nkuru batangaza mu bihe by’amatora.

Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC/Self Regulatory Body), atangaza ko hakozwe ibiganiro bihuza Polisi n’itangazamakuru ndetse n’izindi nzego byageze mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali, kandi byatanze umusaruro.

Bityo na we asaba Abanyamakuru kutagira uruhande babogamiraho, gukora kinyamwuga no kugira ubumenyi ku mategeko n’amahame agenga amatora, kandi bagatangaza amakuru nyayo atabangamiye ukuri.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ashimira cyane itangazamakuru kuko kugeza ubu Abanyarwanda bazi aho bavuye, bafite aho bageze, bafite aho bagana, kandi adatekereza ko hari uwakwihanukira ngo avuge ko u Rwanda nta tangazamakuru rufite, n’irihari rifite intege nke, nyamara rikomeye.

Agira ati “Itangazamakuru dufite ni itangazamakuru ryubaka, rituma ibitekerezo binyuranye bigaragara kandi byose byubahiriza ituze n’abantu, itangazamakuru ridatukana, ritabeshya.”

Akomeza agira ati “Ubufatanye bwacu bwatumye dutsinda ibibi byinshi. Iyo myumvire rero yatumye igihugu cyiyubaka bigeze aho bigaragarira buri wese, ntituzayireka…”

Ku bijyanye n’itara n’itangaza ry’amakuru muri ibi bihe by’amatora, umunyamakuru nta kindi cyangombwa azasabwa, uretse ikarita ye imuranga itangwa n’urwego rushinzwe gutanga ibyangombwa by’abanyamakuru arirwo RMC. Abanyamakuru rero bakaba bakomeje gusabwa kwitwara no gukora akazi kabo kinyamwuga, birinda gutangaza byacitse n’andi makuru yose badafitiye gihamya.

Rene Anthere

Abapolisi n’Abanyamakuru bakurikirana ibiganiro (Photo/Panorama)

Ibiganiro byitabiriwe na benshi (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities