Munezero Jeanne d’Arc
Bamwe mu bibumbiye mu makoperative bavuga ko bamaze kwiteza imbere biyaturutseho. Bishimira kandi itegeko rishya rigenga amakoperative, kuko byagabanyije ibibazo byari byarabazonze birimo inyerezwa ry’umutungo n’ubwumvimane hagati mu banyamuryango ariko bigenda bishakirwa umuti.
Ibi byagarutseho ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, ku rwego rw’Igihugu. wabereye mu karere ka Musanze, ku nsanganyamatsiko igira iti “Koperative yubaka ejo hazaza heza kuri bose”.
Bimwe mu byavuzwe n’abibumbiye mu makoperative atandukanye, ni uko koperative zifite aho zirimo kuva n’aho zigeze, kugeza ubu ugereranyije n’imyaka yagiye itambuka.
Nyirandimubanzi Jacquiline ubarizwa muri koperative Abakunda Kawa Rushashi ikorera mu karere ka Gakenke avuga ko twishyize hamwe kugira ngo koperative yacu, itere imbere kandi byagezweho ndetse muri 2024 nibwo twabonye ubuzima gatozi, ubu twemewe n’amategeko.
Agira ati “Ubu dufite abanyamuryango ibihumbi ijana na cumi n’umwe, bagizwe n’abagabo n’abagore, hari aho twavuye n’aho tugeze. Ubu ibi byose turabishimira imiyoborere myiza kubera ko iterambere riragaragara ku banyamuryango bacu bose.”
Dr. Patricia Mugenzi, Umuyobozi w’urwego rw’iterambere ry’amakoperative mu Rwanda, ashimira leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki nziza yo guteza imbere Amakoperative, anavuga ko ibibazo bikigaragara birimo inyerezwa ry’umutungo, na ho kubura amasoko bigenda bishakirwa umuti.
Agira ati “Nibyo koko hari ibibazo bitandukanye mu makoperative, birimo no gucunga nabi umutungo. Ubu rero icyakozwe ni ukuvugurura itegeko rigenga amakoperative, harimo gufatira ibyemezo abayobora amakoperative kuko mu itegeko rishya ni uko mbere na mbere bagomba kubanza kumenyekanisha imitungo yabo, ntibabe abo kwigwizaho umutungo. Ubu umutungo bafite ugomba kubanza wamenyekana ndetse ukazanagenzurwa kugira hamenyekane niba umutungo wabo utaravuye mu makoperative.”
Akomeza agira ati: “Iyi ni imwe mu ngamba yafashwe ndetse hakajijwe ibihano kubacunga umutungo nabi n’abayobozi by’amakoperative muri rusange kuko ibi bihano nibikurikizwa zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu micungire y’amakoperative zizagabanuka dufatanyije n’inzego zitandukanye.”
Akomeza avuga ko ikindi bishimira kandi ari uko mu Rwanda kugeza ubu hari Amakoperative afite ubuzimagatozi ku 10,676 abarizwa mu mirimo itandukanye y’ubukungu, harimo 10,070, ari mu mirimo itari serivisi z’imari, n’Amakoperative 438 atanga serivisi z’imari. Izi koperative zose zifite abanyamuryango 5,652,278 n’imari shingiro igera kuri 74,095,599,030.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, ashimira amakoperative kubera uruhare agira mu guteza imbere Igihugu.
Ati “Turabanza dushimire uruhare rwanyu nk’abagize amakoperative atandukanye ndetse mugira n’uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu; hari ibibazo bikigaragara bijyanye no kubura amasoko y’umusaruro, inyerezwa ry’umutungo, ibi bibazo byose bikwiye gushakirwa umuti urambye ubundi mugakomeza kugira umuco wo gukorera hamwe mu makoperative. Ikindi abanyamuryango bakwiye kumenya imikorere ya koperative uburyo yunguka, byose bakaba babizi, ibibazo iyo bibonetse natwe nk’ubuyobozi tubaba hafi kugira ngo bikemuke.”
Kuri ubu mu gihugu cyose habarurwa amakoperative agera ku bihumbi icumi na magana atandatu mirongo irindwi n’atandatu (10.676) akagirwa n’abanyamuryango barenga 5.000.000 ku bwizigame burenga Miliyari 74.