Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda baributswa ko gukingirwa Ebola bitabuza gukomeza kuyirinda

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje kurwanya ko icyorezo cya Ebola yagera mu gihugu gituranyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), kuko hashyizweho ingamba nyinshi zitandukanye mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyo cyorezo.

Uwinjiye wese ku mupaka uhuza ibihugu byombi abanza gupimwa ubushyuhe, uwo basanze nta kibazo afite yerekwa aho akomeza ajya gukaraba intoki. Ibi abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na DRC mu karere ka Rubavu ubona basa n’abamaze kugira umuco.

Nyuma yo gupimwa umuriro bakaraba intoki ahantu habiteganyirijwe.

Umulisa Marie Michèle, umuyobozi mukuru wa Rinda Ubuzima akaba ashinzwe ubukangurambaga, yavuze bakoze ubukangurambaga bahereye hasi bikaba byarabafashije kuko byatumye abakoresha uriya mupaka bitabira cyane, kuko ku munsi bakira abantu basaga 200, kandi bafite ubushobozi bwo kwakira ababagana bose.

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bakoresha umupaka wa Petite Barriere, cyane cyane abafite ubumuga, bitabiriye kwikingiza ku gipimo kiri hejuru ya 97 ku ijana. Asaba abasigaye na bo kwihutira gufata urukingo rwa Ebola, kandi bakibuka ko bagomba guhabwa inking ebyiri.

Akomeza avuga ko n’ubwo urukingo ruhari, abanyarwanda badakwiye kwirara ngo bibagirwe zimwe mu ngamba zisanzwe zikoreshwa zo kwirinda nko gukaraba intoki ndetse no kureka kujya bakora ku kintu babonye cyose kuko biri mu byatuma bandura.

Agira ati “Twakwibutsa abantu ko bakomeza ingamba zafashwe mu kurwanya Ebola. Bibuke kandi ko bagomba guhabwa inkingo ebyiri. Abantu bose bagomba kwikingiza uretse abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka ibiri. Birinde ibihuha kuko uru rukingo nta ngaruka rugira kandi n’usanzwe afata indi miti arayikomeza nta ngaruka bimugiraho.”

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gisenyi Dr Kanyankole William avuga ko iyo bagiye gukingira umuntu hari ibyo bitaho, bitandukanye n’izo mpuha zari mu baturage. Avuga ko uwo bagiye gukingira babanza kureba uko ubuzima bwe buhagaze.

Ati “Twebwe twereka abaturage ubwiza bw’urukingo ubishaka akabikora, utabishaka ni uburenganzira bwe…Ntabwo twe tureba dushingiye ku muntu kubera indi miti afata n’ikibazo afite mu buzima. Ubundi umuntu ashobora kuba afite imiti y’indwara arwaye nk’iyo ya diyabete ariko ntibimubuza gufata uru rukingo. Abaganga turabanza tugashishoza tukareba ko n’ubundi afite imbaraga z’umubiri. Ikibazo si indwara arwaye, ahubwo ni uko umubiri we umeze mu gihe ashaka gufata urukingo.”

Akomeza atanga ingero z’uburwayi bushobora kubuza umuntu gufata uru rukingo, ati “Umuntu ufite amaraso make, ufata imiti ikomeye nk’iya kanseri dushobora kumubuza gufata urukingo. Ariko tumaze kubona ko afite ibibazo by’amagara; ko umubiri we ufite imbaraga nkeya.”

Dr Kanyankole avuga ko uru rukingo rumaze guhabwa abantu basaga ibihumbi 8, i Rubavu hamaze gukingirirwa abasaga ibihumbi 6. Hakaba hari gahunda yo gukingira abantu bagera ku bihumbi 200 mu gihugu hose.

Iranzi Aimé Jackson, umaze ukwezi kurenga akingiwe, avuga ko urukingo nta kibazo na kimwe rwamuteye. Agira ati “Mbere y’uko nikingiza hari ibihuha bivuga ko ukingiwe amara iminsi nta cyo abasha gukora, afite umuriro, mbese atameze neza. Jyewe rero si ko nabibonye kuko bankingiye nk’uyu munsi bukeye nigira mu kazi kanjye nk’uko bisanzwe, nta kintu nigeze mpindukaho nanabashe gutera akabariro kandi akamara ibyumweru bitatu ntacyo akora ariko njywe kuva ndufashe ntabyo nabonye kubwibyo ababivuga aba baeshya ntihazagire ureka kurufata.”

Ati “nibwo nahisemo kwikingiza nyuma yokumenyako babashya kubera ko akazi nkora kansaba kwambuka kenshi njya muri Kongo, bityo sinzagire ikibazo cyo kwandura Ebola. Ndashishikariza n’abandi kwikingiza kuko urukingo nta cyo rutwara umuntu, ahubwo ari ingabo ibarinda kwandura bakikomereza imirimo yabo batuje”.

Uwamahire Vénantie, na we wari umaze kwikingiza avuga ko yabanje gutinya kubera abababeshyaga. Ati “Kuva maze kwikingiza ni nk’aho mfite ubwishingizi bw’uko ntazandura Ebola. Abavuga ko batinya urukingo nababwira ngo babyikuremo kuko ntacyo rutwaye. Ikindi ni uko umuntu anagize ikibazo runaka ahita ajya kwa muganga bakamufasha. Nta mpungenge biteye rero!”

Abafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bafashe iya mbere mu kwikingiza

Bamwe mu bafite ubumuga baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko bafashe iya mbere mu kwikingiza n’ubwo hari ikibazo gikomeye kuribo kugira ngo babone uko bakaraba intoki, bityo na bo bakwiye kuzirikanwa ntizagire ucikanwa kubera ubumuga afite.

Abafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bifashishije amagare.

Kagesera Faustin uvuga ko nubwo bafite ubumuga bishimirako babapimye ndese hafi ya bose. Ati “ikindi ni uko twabwiwe ko uru rukingo rudahagije, dukwiye gukomeza umuco wo gukaraba intoki. Birakwiye ko batworohereza bagashyiraho aho duparika amagare tukabona uko dukaraba neza. Biba ngomba ko abadusunika aribo batuzanira amazi yo gukaraba kandi twagombye kwikarabisha ubwacu.”

We na bagenzi basaba ko na bo bazirikanwa ku burenganzira bwabo, aho abantu banyura bakaraba ndetse n’ibindi bikorwa by’amasuku hakagurwa. By’umwihariko ibikorwa byorohereza abafite ubumuga bikitabwaho ku mpamvu z’umutekano wabo n’uburenganzira bwabo.

U Rwanda rwahawe inkingo za Ebola ibihumbi 200, kugeza ubu muri Rubavu na Rusizi hakaba hamaze gukingirwa abantu basaga ibihumbi umunani kandi igikorwa kirakomeje.

Hashyizweho abakangurambaga b’umurinzi mu midugudu yose mu karere ka Rubavu bituma benshi biyemeza kujya kwikingiza cyane ko ngo buri munyarwanda wese yemerewe uru rukingo.

Kugeza tariki 13 Mutarama 2020, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abemejwe ko barwaye Ebola ni 3406, muri bo 2236 ikaba yarabahitanye.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities