Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 7 Kamena 2019, rigaragaza ko Perezida wa Repubulika yirukanye mu ngabo z’igihugu abasirikare bakuru (Ofisiye) 20, ndetse anasezerera abapolisi bakuru (Ofisiye) 30 muri Polisi y’u Rwanda.
Si abo gusa kuko Perezida wa Repubulika yasinye Iteka rishyira mu kiruhuko k’izabukuru ba ofisiye 21 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, n’irindi ryirukana ba ofisiye 4 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
Andi mateka ya Minisitiri na yo agaragaza bamwe mu ba ofisiye bato basezerewe n’abandi birukanwe mu nzego z’umutekano. Harimo Iteka rya Minisitiri ryirukana mu Ngabo z’u Rwanda Su–Ofisiye muto 1 n’abasirikare bato 18; Iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-ofisiye n’Abapolisi bato 101 ba Polisi y’u Rwanda; Iteka rya Minisitiri ryirukana nta nteguza ba Su-ofisiye n’Abapolisi bato 147 ba Polisi y’u Rwanda; Iteka rya Minisitiri ryirukana Abasuzofisiye n’Abawada 47 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa. Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 788 bahamwe n’ibyaha binyuranye.
Hari kandi Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Abasuzofisiye 69 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
Panorama
