Amazi ni igice cy’ingenzi mu buzima, aho umubiri wa muntu ukenera 70% by’amazi kugirango ukore neza. Mubusanzwe amazi tuyasanga mu biyaga, inzuzi, ibishanga kandi n’amasoko yayo atuma abantu babona amazi yo kunywa n’inyamaswa zikayabona, hakaboneka n’ayo kuhira ibihingwa.
Byongeye kandi amazi yihariye igice kinini cy’umubumbe w’Isi aho 70% y’ubuso bwose bwayo butwikiriwe n’amazi. Nubwo bimeze utyo ariko Ikigo cy’Isi cy’Ubumenyi bw’Ikirere kivuga ko, amazi meza angana 0,5 ku ijana by’amazi yose ari ku isi. Ni mugihe abahanga bavuga ko mu myaka 30 iri imbere, abantu bagera kuri miriyari 5 bashobora kuzaba batakibona amazi meza.
Umuryango w’Abibumbye United Nations (UN) ugaragaza ko amazi ari ishingiro ry’iterambere rirambye kandi ko ari ingenzi ku buzima bw’umuntu n’ibinyabuzima muri rusange, ikomeza ivuga kandi ko ibura ry’amazi ari kimwe mu bibazo bikomeye isi ihanganye na byo muri iki gihe. Nk’uko Umuryango wita ku buzima ku Isi World Health Organization (WHO) ubivuga, kubona amazi meza ni uburenganzira bwa muntu kandi ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abaturage.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, na we yigeze kuvuga ko amazi ari umutungo rusange ariko miliyari z’abantu ku isi zigikomeje kutayabona uko bikwiye. Ibi byose bishimangira ko nubwo isi igizwe ahanini n’amazi, amazi meza akiri ikibazo gikomeye gikeneye kwitabwaho byihariye.
Ikinyamakuru Nimukanguke! cyandikwa n’Abahamya ba Yehova, kivuga ko ukurikije uko isi yaremwe, amazi adashobora gushira ku isi, kandi ko ubutaka, ibinyabuzima byo mu mazi n’izuba bitunganya amazi, bigatuma tubona amazi meza, ibituma amazi asa n’azahoraho ku isi uramutse urebeye ku mikorere ituma ahora aboneka kandi yisukura.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubutaka bufite ubushobozi bwo kuyungurura amazi bukayakuramo imyanda. Nanone kandi hari ibiti biba mu bishanga, bifite ubushobozi bwo kuvana mu mazi umwuka wa nitorojene, fosifore n’imiti yica udukoko.
Iyo amazi atemba bituma ibintu biyahumanya byari biyarimo bicika intege, noneho utunyabuzima tutaboneshwa amaso tukabikuramo buhoro buhoro. Hari n’udukoko dutunganya amazi mu minsi mike, kandi tukayatunganya neza kurusha ubundi buryo bwose bukoreshwa mu gutunganya amazi bwakozwe n’abantu.
Umwikubo w’amazi (cycle de l’eau) hamwe n’ubundi buryo isi ikoresha, utuma amazi adashira ku isi. Iyo ageze ku butaka, uko yaba yanduye kose, burayayungurura bukayakuramo uduce tw’utwuma, ibintu biyangiza byo mu rwego rwa shimi, imyanda y’abantu cyangwa iy’amatungo n’indi myanda, bigatuma amazi aturutse munsi y’ubutaka aba ari meza ku buryo yahita anyobwa cyangwa agakoreshwa.
Aha niho MUKARUGWIZA Illuminee umuganga mu mugi wa Kigali ahera agira abantu inama yo kunywa amazi meza kuko bigirira umumaro umubiri, anaburira bamwe mu bishora mu kunywa inzoga gusa bavuga ko zibamara icyaka bakamara igihe batikoza amazi avuga ko ibyo byangiza ubuzima bwabo kugeza kugupfa.
Yagize ati: “Nibura ku munsi umuntu agomba kunywa litiro 2 z’amazi kuko bituma uruhu rusa neza, impyiko zikora neza, igogora rigakorwa neza by’umwihariko umubiri ugakora neza. Simbujije abanywa inzoga kuzinywa, ariko inzoga sizo zimara icyaka, gusa nabo baba bagomba kunywa amazi akabafasha kugabanya uko inzoga zari Kubica mu mubiri.”
Mu rwego rwo kwirinda ibintu byanduza amazi, abahanga batanga inama y’uko abantu bagomba guhoma neza ahantu hashobora gutuma amavuta y’imodoka ameneka, bakirinda kujugunya mu bwiherero imiti itagikoreshwa cyangwa kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi.
Muri 2021 Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga ibirebana no kubungabunga amazi aho yagize iti: “Urugero abantu bagezeho mu kubungabunga amazi, rukeneye kwikuba inshuro ebyiri.” Kuri ubu ariko abenshi bakaba bibwira ko kunywa amazi ari ubukene cyangwa ubujiji, ntibamenye ko n’igice kinini cy’amaraso y’umuntu kigizwe n’amazi aho umubiri ukenera 70% by’amazi. Nanone kandi ubuzima ubwo ari bwo bwose ntibwaba ku isi idafite amazi, cyane cyane amazi meza.











































































































































































