Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi, baravuga ko amafaranga bakura mu buhinzi bw’umuceri n’inyanya bakorera mu kibaya cya Bugarama, abafasha mu kwiteza imbere, kandi bikaba byaragabanyije n’amakimbirane mu ngo zabo.
Aba bagore basobanura ko bakirirwa mu ngo, basuzugurwaga n’abagabo babo kubera guhora babasaba buri kimwe cyose. Ibi ngo byanavagamo icunaguzwa rya hato na hato bigatera intugunda mu rugo.
Mu rwego rwo gukumira ayo makimbirane, aba bagore bavuga ko bibumbiye mu mashyirahamwe ahinga umuceri, abandi bagahinga inyanya mu kibaya cya Bugarama. Ibi byahinduye ubuzima bwabo.
Nyiranzabahimana Christine, umwe mu bagore bahinga mu kibaya cya Bugarama, ati “maze kubona ko umugabo ampa amafaranga yo guhaha y’intica ntikize kandi nkayahabwa hamaze kuba intonganya, nafashe umwanzuro wo kugana itsinda ry’abagore bahinga umuceri mu gishanga cya Bugarama. Amafaranga mvanamo n’ubwo atari menshi, atuma mbasha kureba igikenewe mu rugo nkagihaha, umugabo akaba asigaye abinyubahira, ubu mu rugo rwacu amahoro arahinda.’’
Uyu mugore na bagenzi be bahinga mu kibaya cya Bugarama bavuga ko ntayandi mahitamo bari bafite. Bakundamahoro uhinga inyanya, agira ati “muri uyu murenge wa Bugarama dufite ikibazo cy’ubuharike bukomeye, abagabo bari kuduta bagashaka abandi bagore.”
Akomeza agira ati “nabonye umugabo yaramparitse abana bagiye kwicwa n’inzara, mpitamo kwiyambaza amatsinda y’abahinzi b’inyanya, ariko umugabo amaze kubona ko ubwo buhinzi mbuvanamo amafaranga, yarangarukiye ubu tubanye neza.”
Ku ruhande rw’abagabo bo mu murenge wa Bugarama, bo bavuga ko igituma hari imiryango irangwamo amakimbirane ari uko usanga aribo bavunikira urugo bonyine. Umwe mu bagabo wanze ko dutangaza izina rye, yagize ati “umugore naramutaye kuko nabonaga ntacyo azangezaho, nkaba naramusabye kujya mu matsinda y’abagore na we akunganira urugo arabyanga.”
Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu murenge wa Bugarama, Hakizimana Ephrem, yemeza ko imiryango myinshi irangwamo amakimbirane biterwa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo, aho abagabo bavuga ko aribo bakorera amafaranga, akaba ari na bo bagomba kugena uko akoreshwa.
Ati “mu kwigisha iyo miryango ifitanye ibibazo tunasaba abagore guhaguruka bakagana amatsinda anyuranye bagashaka icyo bakora, kugira ngo na bo bagire uruhare mu iterambere ry’urugo.”
Uhagarariye amashyirahamwe y’abagore bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, UCORIVABU, Mukasine Dorosela avuga ko abagore biteje imbere kandi bunganira abagabo mu ngo. Ati “mu mashyirahamwe yacu nta mugore nzi ufitanye amakimbirane n’umugabo we.”
Avuga ko bagira umwanya wo kubaganiriza mu byerekeranye no gucunga amafaranga bakura mu muceri, kandi bagashyira hamwe n’abagabo babo kuko mu matsinda babarizwamo n’abagabo baba bagomba kugaragara, kuko bishingira abagore babo iyo bakeneye inguzanyo.
Itegeko No 32 /2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 210 rivuga ko “Buri wese mu bashyingiranywe agomba kugira uruhare mu bitunga urugo rwabo bikurikije uburyo n’ amikoro ye.”
Abagore bo mu Bugarama bishatsemo ibisubizo bahagurukira gushaka icyatunga urugo bitabaye guhora bateze amaboko abagabo babo.
Mwitende Jean Claude
