Mu birori byo gutaha ku mugaragaro ishuri ribanza rya Munzenze, ryubatswe mu Murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera; abangavu batewe inda z’imburagihe biganjemo n’abahoze biga kuri iri shuri, bahawe ubufasha bw’amatungo ndetse abize imyuga bashyikirizwa imashini zizabafasha gukomeza kubaho neza biteza imbere nk’uko basabwe gukomeza kwiremamo ikizere nyuma y’ibyabayeho.
Ni ishuri ryubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera na Plan International Rwanda, rikaba ari igisubizo ku batuye Imirenge ya Kamabuye na Ngeruka. Abana bayiturukamo bagorwaga no kwiga kure, bikabaviramo guta ishuri ndetse bamwe mu bangavu bagahura n’ingorane zo guterwa inda batateguye.
Dr. Sebareze Jean Lambert, Umuyobozi wa Porogaramu muri Plan International Rwanda avuga ku by’ingenzi bakora yagarutse ku kubungabunga uburenganzira bw’umwana, no gufasha abana b’abakobwa ibijyanye no kumenya ubuzima bw’imyororokere bakamenya imihindagurikire y’ubuzima bwabo. Yakomeje kandi avuga ku mpamvu babona nk’izitera abana b’abakobwa guterwa inda bakiri bato.
Yagize ati “Ibibazo biratandukanye, hari ababiterwa ahanini n’ubukene bikaborohera gushukika. Ariko hari n’ababyeyi bataganiriza abana babo ngo babigishe uko bagomba kwitwara, ndetse hari n’urubyiruko cyangwa abantu bakuru usanga bishora mu gukoresha ibiyobyabwenge bityo bakabasha gushuka abo bana b’abakobwa bakabatera inda mu buryo bw’imburagihe.”
Yongeyeho ko Plan ishyize imbaraga nyinshi mu gukumira ibyo byose bafatanyije n’inzego z’ibanze zibikurikirana, akaba yaboneyeho no gusaba urubyiruko rw’abakobwa 100 bahawe imashini gukomeza kwiremamo ikizere bagaharanira kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard (Uwambaye ikositimu n’indorerwamo z’amaso) n’Umuyobozi wa Gahunda muri Plan Intenational Rwanda (Uwambaye umupira w’umweru) n’Uhagarariye ingabo mu karere ka Bugesera, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ishuri rya Munzenze (Ifoto/Munezero)
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye ubufatanye mu iterambere bageraho hamwe na Plan International Rwanda, kuko imaze kububakira amarerero 10, gufasha abana kwiga bagera ku 7000 baturuka mu miryango itishoboye, no kuba barishyuriye Mituweli abantu batishoboye barenga 1200.
Ati “Plan International Rwanda dufatanya muri byinshi, bamaze kudufasha kubaka mu Karere amarerero icumi, kubaka iri shuri ribanza rya Munzenze no gusana ayandi. Badufasha kwishyurira abana bo mu miryango itishoboye amashuri, no guha ibikoresho amarerero ndetse no kwita ku bana barererwamo. Gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye gufasha abantu kwibumbira hamwe mu bimina mu buryo bwo kwizigama no kugurizanya biteza imbere.”
Yongeyeho ko mu byo Plan International Rwanda ibafasha nk’Akarere harimo no guha amatungo magufi n’ubundi bufasha abangavu batewe inda z’imburagihe, ndetse no kubigisha imyuga. Gufatanya mu gusanirwa amazu imiryango itishoboye, ndetse no guha amahugurwa urubyiruko ku birebana n’imihindagurikire y’umubiri wabo ndetse n’ubuzima bw’imyororokere.

Ishuri ribanza rya Munzenze ryubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera na Plan International Rwanda (Ifoto/Munezero)
Bishimiye ubufasha bagenewe
Nyiraneza Francine, umwe mu bangavu batewe inda afite imyaka 14 ubu akaba ari umubyeyi ufite umwana w’umwaka n’igice; yashimye cyane ubufasha bakesha.
Yagize ati “Mbere bataraduhugura sinabashaga kugera aho abandi bari ngo mbashe kuba nagira icyo nigezaho, kuko nabaga mfite ipfunwe. Plan International Rwanda rero yaradufashije cyane mu kwitinyuka, turahugurwa ndetse tugira n’ubumenyi ku myuga izadufasha gukomeza kwibeshaho n’abana bacu.”
Undi bahuguriwe hamwe witwa Nyiramana Sandrine, yavuze uburyo yishimiye ibyo bamaze kugezwaho agira ati “Nishimiye izi mashini zije ziyongera ku mahugurwa n’ubumenyi baduhaye, nukuri ubu tugiye kugira byinshi duhindura dukomeza kwigira kuko hari ubwo wasangaga udafite nk’ubushobozi bwo gukodesha iyo mashini; bwa bumenyi wakayaje umusaruro bukagupfira ubusa, ubu rwose turasubijwe Plan International barakoze cyane.”

Kujyana abana bato mu irerero bibafasha gukura mu bwenge bikabarinda no kwingira (Ifoto/Munezero)
Abangavu batewe inda z’imburagihe mu Karere ka Bugesera bari munsi y’imyaka 18, bose hamwe bageraga kuri 559 mu mwaka wa 2019. Abakurikiranwe mu babateye inda bari ijana (100), muri bo abasaga mirongo itanu bahamijwe icyaha. Abangavu baterwa inda bakaba basabwe kutajya bahishira abazibateye ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Abangavu 100 batewe inda z’imburagihe bibumbiye hamwe, Plan International Rwanda ibaha inkunga y’ibyarahani bizabafasha mu kwiteza imbere (Ifoto/Munezero)
Munezero Jeanne D’Arc
