Bamwe mu bari abarimu mu ishuli rya Lycée de la Sainte Trinité APED, riherereye mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera, birukanwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri wa 2020, mu buryo bavuga ko butubahirije amategeko barasaba kurenganurwa.
Tariki ya 3 Mutarama 2020, ni bwo ubuyobozi bw’ishuri rya Lycée de la Sainte Trinité/APED bwahagaritse abakozi basaga icumi, biganjemo abarimu. Muri make ukuntu ikibazo gihagaze ni uko mu mwaka wa 2015 iri shuri ryinjijwemo irindi shuri ryitwa Technology Education and Training Center (TETC), rimaramo igihe kitari kirekire kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri wa 2020, TETC yahagaritse ibikorwa maze APED isubiramo.
Ikimara kugaruka ni bwo mu bakozi 18 barimo yahise yirukanamo 14, aba bakaba bavuga ko birukanwe mu buryo butubahirije amategeko kuko batigeze bahabwa integuza, amabaruwa abahagarika, imperekeza hamwe n’ibyemezo bigaragaza ko bakoreye iki kigo.
Umwe mu bakozi wari umaze imyaka isaga 20 akorera ishuri rya APED, utashatse ko tumuvuga izina, avuga ko yitangiye iri shuri mu buryo bushoboka bwose, ariko atungurwa no kubona yirukanwa nabi, kuko ubwo bamwirukanaga, bishe serire yo ku biro bye.
Agira ati “natangiye gukorera iri shuri mfite imyaka mirongo itatu n’itanu none ubu ngize mirongo itanu n’icyenda. Naritanze mu buryo bushoboka, ariko natunguwe n’uburyo nirukanwemo, kuko baraje bica serire yo ku biro byanjye, bansohoramo nabi, kandi nta kosa.”
Akomeza avuga ko hari imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi batishyuriwe kandi barabaga babakase amafaranga yayo ku mushahara. Ati “yaba APED, mbere hari imisanzu myinshi batatwishyuriye kandi barabaga bayadukase ku mishahara. Turibaza impamvu badukataga amafaranga ntibayatange, ubwo kandi ni nako n’imisoro ya Rwanda Revenue ku mishahara bayikataga.”
Avuga kandi ko TETC kuva 2017 kugeza mu ntangiriro za 2020 nta musanzu w’ukwezi na kumwe bigeze babatangira kandi nabo amafaranga barabaga bayadukase. Hakiyongeraho kandi ko batigeze bahabwa imperekeza, amabaruwa abahagarika ndetse n’ibyemezo bigaragaza ko bakoreye ishuri.
Mugenzi we na we, ariko we watangiye gukorera muri iri shuri atangiranye na TETC ari mu batarahuye n’iki kibazo. Agira ati “iyo umuntu atakwishyuriye umusanzu w’ubwiteganyirize aba akwiciye ejo hazaza, kandi yawugukase ku mushahara. Aka ni akarengane twakorewe!”
Abari abarimu muri iri shuri bavuga ko bitari bikwiye ko birukanwa, bitewe n’uko amashami bigishagamo atigeze ahinduka. Bagira bati “amasomo twigishaga ntiyahindutse, ntacyo batunenze, ntabwo bagombaga kutwirukana gutya nta no kuduteguza, kuko iyo baduteguza twari kujya gushaka indi mirimo.”
Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’ishuri rya Lycée de la Sainte Trinité APED, ngo bugire icyo butangaza kuri iki kibazo. Ayabagabo Jérémie Umuvugizi waryo yatubwiye ko ataboneka kandi ataduhera amakuru kuri telefoni. Kugeza dutangaza iyi nkuru ntaraduha umwanya.
Mu gushaka kumenya niba ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buzi iki kibazo, Umugenzuzi w’umurimo muri aka karere; Murekeyisoni Prisca, yatubwiye ko agiye guhuza aba bakozi n’ababakoresheje bose, kugira ngo bagishakire igisubizo bashingiye ku byo amategeko ateganya bishingiye ku masezerano bari bafitanye.
Murekeyisoni agira ati “niba bariya bakozi bafite amasezerano y’akazi ku bakoresha bombi, APED na TETC, icyo tugiye gukora ni ukubahuza n’abakoresha, tukareba icyo amasezerano avuga, hanyuma dukurikize amategeko mu gukemura iki kibazo.”
Mu gihe aba bakozi ikibazo cyabo kitarakemuka, bavuga ko byaba bibateje igihombo bo n’imiryango yabo, bitewe n’uko batari bategujwe ko akazi kabo kazahagarara. Barasaba inzego zibishinzwe ko zabarenganura bagahabwa uburenganzira bwabo.
Habimana Cypridion

Cyusa
February 13, 2020 at 10:03
Ariko nk’ubwo abo bakora ibyo bazi ko bari munsi y’amategeko, kuba ari ishuli ryigenga ntibivuze ko rigomba kwigenga no mu guhohotera abakozi, ese iyo ukase umukozi amafaranga ubeshya ngo ni ay’ubwiteganyirize warangiza ntuyatange uba wumva utamushyize mu mazi abira.
Kalisa
February 13, 2020 at 10:00
Birakwiye ko umukozi yubahwa ntiyirukanwe gutyo nk’umuntu utarakoze akazi, ese ubundi ubwo inzego zishinzwe kurengera abakozi ziba ziri hehe.