Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, mu murenge wa Rwerere, akagari kitwa Gashoro, mu mudugudu wa Gashoro, hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umugore witwa Mujawamariya Marceline wishwe n’umugabo we amutemesheje umuhoro. Abaturanyi bavuga ko bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo. Uyu mugabo yashatse gutoroka ariko afatwa atarabigeraho.
Nk’uko tubikesha inkuru yatangajwe n’umuseke.rw, Umuyobozi w’Umurenge wa Rwerere Aloys Nsengimana yavuze ko ikivugwa kuba nyirabayazana ari uko ngo Nshimiyimana yasabye umugore we icyangombwa cy’ubutaka kugira ngo abone uko ajya kwaka inguzanyo ku Umurenge SACCO undi akakimwima.
Mujamariya ngo yakimwimye kuko yumvaga ko ariya mafaranga nayafata azayashyira inshoreke ze. Ngo mu mezi umunani ashize Nshimiyimana n’umugore we bigeze gushyamirana cyane nyuma ariko ubuyobozi burabunga.
Amakimbirane yabo ngo amaze igihe kandi ashingiye cyane ku mitungo ‘umugore ashinja umugabo gusesagura ajyana mu nshoreke ze.’
Umuyobozi w’Umurenge wa Rwerere yemeza kandi ko uriya mugabo yigeze kujya kwivuza indwara zo mu mutwe mu bitaro byazo biba i Ndera mu karere ka Gasabo.
Mujawamariya yari afite imyaka 35, umugabo we afite imyaka 36, bari bamaranye igihe babana ndetse baranasezeranye bafitanye abana bane (4).
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) buvuga ko uvugwaho gukora kiriya cyaha yafashwe muri iki gitondo agerageza gutoroka.
Nyuma y’uko buriya bwicanyi bumenyekanye, mu mudugudu wa Gashoro hahise haba inama y’umutekano y’ikitaraganya yarimo Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, Polisi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.
Abayobozi basabye abaturage kongera ingufu mu kwicungira umutekano, kwirinda amakimbirane mu muryango ashingira kuri byinshi bitandukanye harimo ubushoreke, imitungo n’ibindi.
Basabwe kandi gukomeza kwitabira umugoroba w’ababyeyi kugira ngo abafitanye amakimbirane bagirwe inama.
Panorama
