Umuryango w’abantu umunani barimo abana batandatu bivugwa ko amateka yabasigaje inyuma, nyuma y’uko wari umaze igihe nta cumbi ufite, ku wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2019 mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu karere ka Burera, bahawe inzu, banahabwa ibikoresho n’ibiribwa by’ibanze.
Uyu muryango watujwe mu mudugudu wa Ruko, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, ushima igikorwa k’indashyikirwa bakorewe kuko bavuye mu bwigunge bagatuzwa heza, bibafasha guhindura imibereho.

Abaturage bishimira ko umuryango wa Tuyizere watujwe mu nzu nziza (Ifoto/Panorama)
Tuyizere wahawe iyi nzu n’umuryango we agira ati “Nari ntuye habi mu manegeka, ubu tugiye kurushaho kubaho neza kuko ntawe uzongera kwicwa n’imbeho cyangwa ngo anyagirwe.»
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, yakanguriye abaturage kugira isuku, kwirinda amakimbirane mu ngo no gukumira icyorezo cya Ebola.
Umukuru wa Polisi w’umusigire mu karere ka Burera, CIP Olivier Nyarwaya, mu butumwa bwe yibukije abaturage kwirinda magendu ndetse n’ibiyobyabwenge, anabasaba kwirinda kwambuka umupaka bajya mu bihugu by’abaturanyi batanyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Umuryango wa Tuyizere wahawe n’ibiribwa (Ifoto/Panorama)
Mu gihugu hose hubatswe inzu 30, aho buri nzu ifite ibyumba bitatu n’icyumba cy’uruganiriro, abazigiyemo bahabwa ibikoresho byo mu nzu nk’ibitanda n’amatera, intebe, utubati, amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibindi. Ikindi kandi buri nzu ikaba ifite igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro (Douche).
Umuhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku rwego rw’igihugu wabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mutete, aho witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi.

Umuryango wa Tuyizere wahawe n’ibikoresho byo mu rugo (Ifoto/Panorama)
Panorama.rw
