Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Buruseli: Hategerejwe ibihano kuri Neretse Fabien wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Neretse Fabien yahamijwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibyaha by’intambara (Ifoto/Ububiko)

Urukiko rw’ i Buruseli mu Bubiligi ku wa Kane rwahamije Umunyarwanda, Fabien Neretse uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibyaha by’intambara nyumay’urubanza rwe rwatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Neretse wakomeje kuvuga ko ari umwere abaye Umunyarwanda wa mbere uhamirijwe ibyaha nk’ibi mu gihugu cy’u Bubiligi, aho ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.

Uyu musaza w’imyaka 71 w’impuguke mu by’ubuhinzi yanahamijwe n’ibyaha by’intambara kubera kwica abantu 11 mu Rwanda. We ndetse n’imiryango y’abo yakoreye ibyaha bategereje kuri uyu wa Gatanu umwanzuro w’urukiko.

Uruhande rwunganira Neretse ariko rwakomeje gukemanga abatangabuhamya benshi bamushinje, ariko abashinjacyaha babasha kwerekana ko uyu mugabo yabayeho mu kinyoma mu gihe kingana na ¼ cy’ikinyejana (imyaka 25) nk’uko bitangazwa na France24.

Neretse wagemuraga intwaro ku bicanyi

Mu iburanishwa rye, Neretse yashinjwe gutegeka kwica abantu 11 b’abasivili muri Kigali n’abandi babiri mu majyaruguru y’umurwa mukuru hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Nyuma y’amasaha 48 higwa ku mwanzuro, abacamanza bamuhanaguyeho icyaha cyo kwicisha abo bantu babiri, ariko bamuhamya kwica abandi 11.

Mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo ashinjwa bikomeye, umushinjacyaha yavuze ku kugaragara kwa Neretse mu ruhame ashishikariza bagenzi be b’Abahutu kwica Abatutsi. Urukiko ibi rwarabyemeye rugendeye ku buhamya butandukanye.

Bivugwa ko Neretse ari we Munyarwanda wa mbere uhamijwe ibyaha bya jenoside mu Bubiligi.

Hagati ya 1989 na 1992 Neretse yari umuyobozi w’ikigo cya OCIR- Café , umwe mu myanya yari ikomeye mu Rwanda kuko ikawa yazaga imbere mu byo u Rwanda rwohereza hanze.

Muri Mataba mu yahoze ari Komini Gakenke, Neretse ngo yafatwaga nk’umwami kandi yari umukada ukomeye mu ishyaka MRND ryari ku butegetsi.

Mu rubanza rwe ariko, yakomeje gushimangira ko atabaga cyane mu bikorwa by’iri shyaka ndetse yari inshuti y’Abatutsi.

Ati: “Sinzahwema gukomeza gushimangira ko ntateguye cyangwa ngo ngire uruhare muri jenoside,”. Ibi akaba yarabitangaje kuwa Kabiri ushize mbere y’uko akanama k’abacamanza kajya kwiherera ngo gafate umwanzuro.

Fabien Neretse yatawe muri yombi mu 2011 afatiwe mu Bufaransa, aho yari yongeye kubaka ubuzima amara amezi make afungiye ahantu harinzwe mbere yo kuburana. Kuba amaherezo ngo yaratangiye kuburanishwa byagizwemo uruhare n’Umubiligi wahoze ukorera E.U witwa Martine Beckers.

Beckers akaba yari afite mukuru we mu Rwanda witwa Claire, wari ufite umugabo w’umunyarwanda n’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 20 witwa Katia, ashimangira ko bishwe barashwe n’agatsiko k’abicanyi gafite aho gahuriye na Neretse.

Uyu muryango ukaba warishwe nyuma y’iminsi itatu Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye. Beckers yatanze ikirego kuri polisi y’u Bubiligi mu 1994, amara imyaka akorana n’abatangabuhamya b’Abanyarwanda n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu gushakisha umuntu abatumye umuryango we wicwa.

Abacamanza bamaze imyaka 15 bakusanya ibimenyetso kandi ngo kuba byarageze mu rukiko byatewe n’umuhate wa Beckers nk’uko umwunganizi we, Eric Gillet yabisobanuye.

Hagati aho kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ukuboza 2019 ni bwo urukiko rutangaza igihano rwamukatiye.

Inkuru dukesha Bwiza.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities