Dosiye ya Pasiteri Ntambara Felix wigeze kuba Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’ n’ubwo atakibarizwa muri iri torero, yagejejwe mu Bushinjacyaha.
Pasiteri Ntambara yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo kwaka icyo utari bwishyure n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko dosiye ya Pasiteri Ntambara yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha nyuma y’iminsi yari ishize hakusanywa ibimenyetso.
Bivugwa ko ibi byaha bishingiye ku kuba yaragiye kuba muri hoteli iminsi 25 ariko ntiyishyure. Umugore we na we akurikiranyweho ibi byaha, gusa we ntabwo afunzwe.
Soma hano inkuru y’itabwa muri yombi rya Pasiteri Ntambara Felix
Panorama