Abantu batandatu batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, ku wa 17 Nzeri 2019, bacukura amabuye y’agaciro mu mugezi witwa Rutamba, uherereye mu murenge wa Coko mu karere ka Gakenke.
Aba bagabo bafashwe mu gihe mu minsi ishize mu murenge wa Ruli nawo uherereye muri aka karere ka Gakenke hari hafatiwe abandi baturage barimo biba amabuye mu kirombe cy’umushoramari.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Roger Rwakayiro avuga ko abajya kwiba aya mabuye bitwikira ijoro. Aboneraho kwibutsa abaturage ko ubwo bujura ari bubi haba ku buzima bw’ababukora ndetse no ku gihugu muri rusange, abasaba kubicikaho bakareba indi mirimo bakora.
CIP Rwakayiro yagize ati “Bariya bantu bajya kwiba amabuye rwihishwa bamwe bikabaviramo kugwirwa n’ibirombe bagapfa, abandi bajya mu migezi kuyashakamo bigatuma ikama vuba bigateza iyangirika ry’ibidukikike.”
Yakomeje agaragaza ko ubu bujura bugira ingaruka zikomeye kuri ba nyir’ibirombe ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukahazaharira.
Yagize ati “Bariya bajura bajya mu birombe by’abantu b’ababashoramari baba baratse ibyangombwa bibemerera gucukura, icyo gihe barabahombya. Ikindi iyo bamaze kuyiba bajya kuyagurisha mu buryo bwa magendu, ntibatange imisoro bityo igihugu kikahahombera.”
CIP Rwakayiro yaboneyho gushimira abaturage bo mu murenge wa Coko bo batanze amakuru yatumye bariya bantu batandatu bafatwa, asaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati “Kugira ngo dufate bariya bantu byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage, turabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo duhashye biriya bikorwa bibi. Barangiza ibidukikije kandi barahombya igihugu.”
Imirenge itandukanye muri aka karere ka Gakenke hakunze kugaragara ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko higaje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti, Koruta ndetse n’ayo mu bwoko bwa Wolufuramu (Wolfram). Abafashwe Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo bakorerwe amadosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.
Itegeko nimero 58/ 2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu ngingo yaryo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Ubwanditsi
