Mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Murambi, ku nkmbe z’ikiyaga cya Muhazi hatangiye kubakwa uruganda rw’amazi rwitezweho kugeza amazi meza ku baturage barenga Miliyoni bo mu turere twa Gatsibo ndetse na Kayonza na Nyagatare.
Ikibazo cy’amazi mu Mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Gatsibo kirahangayikishije. I Kiramuruzi, amavomo menshi _kandi atari aya vuba, bigaragara ko adaherukamo amazi n’aho abonetse akabona umugabo agasiba undi. Gutonda ku ivomo riri mu gishanga cya Rwabagenzi bitangira mu rukerera kandi havoma umunyambaraga, ibyo bamwe bita gukomata.
Ubusanzwe amazi akoreshwa muri aka gace akomoka ku masoko ava mu murenge wa Muhura ndetse n’uwa Murambi ahitwa Byimana. Abandi babona amazi akomoka ku isoko ya Gihengeri mu karere ka Nyagatare. Hiyongeraho amazi aboneka ku mavomo yo mu butaka ahegereye ibishanga (Nayikondo) ndetse n’akomoka ku masoko yo mu misozi (ku ruhombo). Ibi ntibibujije ko hari abakivoma amariba aho basangira amazi n’amatungo (cyane cyane inka).
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Murambi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), cyatangiye imirimo yo kubaka urwo ruganda rw’amazi, byitezwe ko mu cyiciro cya mbere ruzajya rutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 12 ku munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, mu kiganiro na Panorama atangaza ko biteganyijwe ko amazi y’uru ruganda azagera mu Mirenge 8 kuri 14 igize Akarere ka Gatsibo ariko kandi hakazagaburirwa n’indi miyoboro irimo uwa Gihengeri n’uwa Minago. Aya mazi akazagezwa no mu turere twa Kayonza na Nyagatare mu mirenge itatu.
Akomeza agira ati “Uru ruganda ruje kudufasha gukemura ibibazo byinshi birimo n’ibijyanye n’imibereho y’abaturage kuko imirimo myinshi ikorwa n’abaturage kandi barishyurwa, hari abacuruzi bacuruzi ibikoresho bikora muri urwo ruganda, ababubaka, abacuruza amabuye n’imicanga n’ibindi. Uretse kuzabona amazi meza twizera ko ruzuzura hari byinshi bihindutse ku buzima bw’umuturage wabonyemo akazi.”
Abakozi barenga ibihumbi 20 biganjemo ab’i Gatsibo bagera kuri 80%, ni bo bamaze kubona akazi mu bikorwa byo kubaka uru ruganda.
Abaturage barenga Miliyoni nibo bazagerwaho n’amazi y’uru ruganda muri rusange, ariko abasaga ibihumbi 500 ni bo azageraho mu cyiciro cya mbere.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu bice by’icyaro muri WASAC, Mugwaneza Vincent de Paul, mu kiganiro na RBA, avuga ko uretse uru ruganda rwa Muhazi, hari n’indi mishinga yamaze gutangira yitezweho gukemura ikibazo cy’amazi hirya no hino mu gihugu.
Uruganda rw’amazi rwa Muhazi by’umwihariko, byitezwe ko ruzuzura mu mpera z’uyu mwaka wa 2024 rukazatwara Miliyari zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu karere ka Gatsibo abaturage bagerwaho n’amazi meza bagera kuri 78% ariko uru ruganda ruzasigwa bose bafite 100%, kuko hari abazaba bayafite hafi y’ingo ndetse abandi bayafite ku giti cyabo mu ngo.
Kugeza ubu kwegereza abaturage amazi mu Rwanda bigeze ku gipimo cya 82.3%. WASAC ivuga ko imishinga yo gukwirakwiza amazi yamaze gutangira izongera 10% kuri iki gipimo.
Panorama