Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Hari abubakirwa Biyogazi ntibazikoreshe kuko zipfa hakabura uzikora

Marie Josee Uwiringira

Bamwe mu bubakiwe Biyogazi n’ibindi bikorwa bifasha abaturage kubona ingufu z’umuriro, babikoresha igihe gito  kuko iyo bipfuye batabasha kubyisanira cyangwa ngo babone ubibasanira hafi. Ibi bigaragara nk’imbogamizi ku ngamba zo gukumira ibikorwa bihumanya ikirere bigateza ihindagurika ry’ibihe.

Rukebangabo Marcel wo mu kagari ka Kigembe mu murenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi, yahawe Biyogazi mu mwaka wa 2016. Avuga ko yayicanye igihe gito ubundi ikangirika, none ngo ahamagara abayikoze ngo baze bayisane ariko ntibaza.

Ati «ndamuhamagara akambwira ko ari kure (Musanze), ubundi akambwira ngo araza, ariko ntaze. Ibi bintu rero nta kintu njye nabikoraho kuko sinzi uko babikora».

Kuva mu mwaka wa 2012, mu karere ka Kamonyi hubatswe Biyogazi 307 ariko Umuyobozi wungirije w’akarere, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Tuyizere Thaddée, avuga ko 64 muri zo  zitagikora. Ahamya ko n’ubwo harimo izakozwe nabi, hari n’abaturage batazi kuzikoresha neza kuko ari ikintu gishya.

Aragira, ati «hari izakozwe nabi mu rwego rwa tekinike, hakaba n’ikibazo cy’uko abaturage batazi kuzikoresha. Hari abatazi uko bavanga amase ngo abashe gutanga ingufu, ntibamenye aho gazi ituruka. Hari n’iziba zifite utubazo dutoya ariko iyo umuturage acanye akabona bitaka, avuga  ko babimukoreye nabi ».

Mu bushakashatsi umuryango Transparancy International Rwanda wasohoye tariki 9 Werurwe 2018, ku ikoreshwa ry’amafaranga agenerwa imishinga yo gukumira no guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe, bwagaragaje ko 41% by’abahawe ibikorwa bitanga ingufu  badafite amahugurwa mu kubikoresha no kubyitaho.

Ubushakashatsi bwakozwe ku ngo 400 mu turere twa Karongi, Rwamagana, Nyanza na Musanze; zahawe Biyogazi, izahawe Rondereza n’izahawe amashanyarazi yaba aturuka ku mirasire y’izuba cyangwa aturuka ku masumo y’amazi.  Ngo abakoze ubushakashatsi muri utu turere tune, basanze inyinshi mu ngo zubakiwe Biyogazi zidakoreshwa.

Abazikoreshaga zikagira ibibazo banze kubibwira ubuyobozi ngo batiteranya . Ngo hari n’abubakiwe Biyogazi barasezeranyijwe  guhabwa inka zo kubafasha kubona amase ariko ntibazihawe, ndetse n’abapfushije inka bakaba bagomba kujya gusaba amase mu baturanyi.

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparancy Internation Rwanda, atangaza ko habayeho gutererana abaturage mu kubafasha kwita ku bikorwa bahawe. Ati “haba hakwiye kubaho abantu bahaturiye, bahugurwa mu buryo bwo gufata neza biriya bikoresho, n’uburyo bashobora kubisana biramutse byangiritse. Kuko ntabwo byumvikana ko nk’iziko ryameneka, ngo bavuge ngo bategereje ko umutekinisiye warishyizeho, ariwe uzagaruka kuribumba!”

Yongeraho ko byapfiriye mu kwiga imishinga, kuko hatashyizweho gahunda yo guhangana n’imbogamizi zishobora kuvuka. Abivuga muri aya magambo “iyo uhaye umuntu biyogazi, inka wamuhaye igapfa, bizagenda bite? Wigeze uteganya ikizakorwa iramutse ipfuye? Ibyo byose ugomba kubiteganya. Nta mushinga utagira ibizatungurana.  Muri iriya mishinga nabonye ari icyo kiburamo”.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Vincent Biruta, yemera ko hari imbogamizi mu kubungabunga imishinga yakozwe, akavuga ko ubushakashitsi buzifashishwa mu gukosora.

Aragira, ati “abagenerwabikorwa bagomba kugiramo uruhare. Ariko hakabaho n’uburyo bwo gukubungabunga ibyakozwe kugira ngo bigere ku cyo bikwiye kugeraho. Hagomba gukorwa ibishoboka byose ngo bikosorwe haba mu mishinga yahise no mu mishinga izaza”.

Leta y’u Rwanda yashyizeho Ikigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA). Ubushakashatsi bwa Transparancy International Rwanda bwagaragaje ko 50% by’izo nkunga zikoreshwa mu mishinga ya Guverinoma, imiryango itari iya Leta ikaba itagaragara cyane mu mishinga iterwa inkunga na FONERWA.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities