Amaguriro ane asanzwe acuruzi imiti y’amatungo ndetse n’ikoreshwa mu buhinzi amaze gufungwa ashinjwa gucuruza imiti itemewe gukoreshwa mu Rwanda ndetse n’iyarengeje igihe. Imiti yafashe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni makumyabiri n’eshanu. Hamaze no gufungwa abantu batatu bagize uruhare mu icuruzwa ry’iyo miti.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo cy’iguhugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), batangaje ko mu bugenzuzi bakoze mu maguriro y’imiti mu matariki ya 3-6 Nyakanga 2018, ubwo bugenzuzi bugakorwa mu turere icyenda, mu maguriro 52, basanze amaguriro y’imiti 18 arimo imiti itemewe gucuruzwa mu Rwanda ndetse harimo n’ituzuje ubuziranenge.
Muri ayo maguriro, ane yahise afungwa, kimwe n’abantu batatu bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bakurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu kugira uruhare mu icuruzwa ry’iyo miti.
Peter Karake, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo muri RIB, Ushinzwe gukurikirana ibyaha bisanzwe n’ibishingiye ku iterabwoba, atangaza ko iryo genzura ryakozwe mu maguriro y’imiti ikoreshwa mu buhinzi hagamijwe gukangurira no guca burundu gucuruza imiti itemewe ku isoko.
Agira ati “Mu bugenzuzi twakoze twafashe imiti y’ubwoko butandatu yinjira mu gihugu kandi igacuruzwa mu buryo butemewe. Twasanze harimo n’ituzuje ubuziranenge. Ibi byatumye mu maguriro mirongo itanu n’abiri twagenzuye, cumi n’umunani twasanganzemo imiti ituzuje ubuziranenge, ane muri yo ahita afungwa. Abakozi batatu na bo bahise bafungwa ubu barakurikiranwa.”
Igenzura ry’amaguriro ryakozwe mu turere icyenda turimo Nyarugenge, Nyanza, Ruhango, Huye, Gatsibo, Nyagatare, Kayonza, Nyamasheke na Rusizi. Amaguriro ane yafunzwe harimo atatu akorera mu mujyi wa Kigali n’irindi rimwe rikorera mu karere ka Huye.
Dr. Jean Claude Rukundo, Umugenzuzi w’ibikorwa by’ubworozi muri RAB, avuga ko hari imiti basanze mu maguriro yararengeje igihe ndetse hari n’iyo basanze yafapfunyitswe mu macupa atari ayayo.
Agira ati “Hari imiti twasanze mu mafarumasi imaze igihe yararengeje igihe, kuko hari iyo twasanze irengeje amezi atatu yararangiye, hari n’yari imaze umwaka yagombye kuba yaravuye ku isoko. Hari indi twasanze barayishyize mu bikoresho biriho ibyapa bigaragaza ko yemewe nyamara atari yo irimo imbere. Muri make twasanzemo n’imiti itemewe gucuruzwa mu Rwanda.”
Iri genzura ryakozwe nyuma y’uko mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo, Akagari ka Rwikino mu mudugudu wa Ndama I, hapfuye inka makumyabiri n’esheshatu (26) mu kwezi kumwe, zizize guterwa imiti y’uruvangitirane harimo n’ituzuje ubuziranenge.
Dr Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB, mu kiganiro na Panorama, yadutangarije ko hamaze gukingirwa inka zisaga ibihumbi ijana na makumyabiri (120,929) na ho izapfuye zigera kuri 640.
Imibare itangwa na RAB igaragaza ko mu kwezi kwa Gicurasi, inka zapfuye kubera indwara ya Rift Valley Fever (RVF) ni 77, izazize indwara zikwirakwizwa n’uburondwe ni 309. Izaramburuye kubera RVF ni 176 na ho izakingiwe zisaga ibihumbi mirongo itanu n’umunani (58,778).
Mu kwezi kwa Kamena inka zapfuye kubera RVF ni 68, izazize indwara zikwirakwizwa n’uburondwe ni 186, izaramburuye kubera RVF ni 72, na ho izakingiwe muri uko kwezi ni 62,151. Muri rusange inka zamaze gufuhererwa kubera uburondwe mu kwezi kwa Kamena ni 125,828.
Ingngo ya 598 y’igitabo cy’urwunge rw’amategeko mpanabyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ugurisha cyangwa utanga ibyiganano n’ibindi bituzuje ubuziranenge ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri cyangwa agasabirwa ihazabu ingana na miliyoni ebyiri kugeza kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uburemere bw’icyaha.
Mu bihano bihabwa abafite amaguriro y’imiti basanze harimo ibitameze neza, babanza guhabwa inama no kwihanangirizwa, hakurikiraho gufungirwa by’agateganyo, nyuma hakazabaho gufungirwa burundu. Iyo icyaha kirimo umuganga w’amatungo we ashyikirizwa urugaga rw’abaganga b’amatungo agafatirwa icyemezo kirimo no gucibwa amande ateganywa n’itegeko.
Rene Anthere Rwanyange

Peter Karake, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo muri RIB, Ushinzwe gukurikirana ibyaha bisanzwe n’ibishingiye ku iterabwoba na Dr. Rukundo Jean Claude, Umugenzuzi w’ibikorwa by’ubworozi muri RAB (Ifoto/Panorama)

MUSEMAKWELI Prosper
September 8, 2020 at 18:14
ese ko mbona baba bayicuruza bayikurahe? cyane cyane iterwa munyanya isigaye yarabaye myinshi