Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hatangijwe uburyo bwo kwipima Virusi itera SIDA butanga igisubizo ako kanya

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya  bwo kwipima SIDA  bwiswe ‘ORAQUICK Hiv Self-Test’ aho ukoza agakoresho ku shinya ukamenya niba uri muzima cyangwa waranduye.

Ushaka kwipima azajya akoza  ako gakoresho ku ishinya yo hasi inshuro imwe indi ku yo hejuru maze agashyire mu icupa mu gihe kitari munsi y’iminota 20 kandi itarenze 40, kamugaragarize niba afite cyangwa adafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Aka gakoresho, ariko ntabwo kakwereka igisubizo mbere y’amezi atatu ukoze imibonano mpuzabitsina.

Iyo ako gakoresho kamaze mu icupa igihe cyateganyijwe, kagaragaza imirongo ibiri ifite ibara ritukura, umwe uri iruhande rw’inyugutu ya ‘C’ n’indi ya ‘T’. Iyo haje uturongo tubiri uba ufite ubwandu, kaba kamwe kari ku nyuguti ya C,uba uri muzima. Iyo habonetsemo ibara ry’umutuku hose, nta gisubizo nyacyo kiba gihari.

Ubushakashatsi bwakozwe kugeza mu 2015 bwerekanaga ko mu Rwanda, Umujyi wa Kigali ari wo uza ku isonga mu kugira umubare munini w’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, aho barengagaho gato 6 ku ijana by’abaturage bayingayinga Miliyoni imwe yari iwutuye. Hakurikiraho Intara y’Amajyepfo yari ifite hafi 3 ku ijana, Uburasirazuba bunganya n’Uburengerazuba zombi zikagira 2.4 ku ijana, mu gihe iy’Amajyaruguru yo ifite 2.3 ku ijana.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa bakora umwuga w’uburaya bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bangana na 45,8% n’aho abagabo bahuza ibitsina hagati yabo (abatinganyi) bakaba ari 40%.

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavuze ko ibi bizatinyura abatinyaga kujya kwa muganga kwipimisha.

Yagize ati: “Ibi byatumaga ubwandu bukomeza gukwirakwira ariko ubu buryo bushya buzadufasha guhangana n’icyo kibazo cy’abatinya kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ngo bamenye uko bahagaze.”

Yakomeje avuga ko hari n’abatajyaga kwipimisha bitewe no kubura umwanya, abandi bagatinya amaso y’abaza kubabona bari ku murongo w’ahatangirwa serivisi yo gupima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Hakurikijwe ibyiciro by’imyaka, ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abari hagati y’imyaka 15-19 abakobwa bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bari hafi rimwe ku ijana (0,9%) na ho abahungu bakaba ari 0.3 ku ijana.

Hagati y’imyaka 20-24 abakobwa ni hafi kabiri ku ijana (1,8%) na ho abahungu bangana na rimwe ku ijana, mu gihe hagati y’imyaka 25-29 ubwandu ku bakobwa basaga gato kane ku ijana na ho abahungu bakaba bari hafi kabiri ku ijana (1,7%). Hagati y’imyaka 45-49 ubwandu ku b’igitsina gore bungana na 5,5 ku ijana na ho ab’igitsina gabo ni 9,3 ku ijana.

Dr Nsanzimana akomeza avuga ko ubwiyongere bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA uko imyaka igenda yigira hejuru, bikekwa ko yaba ari yo ntantandaro y’ubwandu bukigaragara ku bo mu myaka mito, ariko hakaba icyizere cy’uko mu kiragano gitaha bwazacika burundu n’ubwo ibyo byose bigikorwaho ubushakashatsi.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 400 bazi uko bahagaze , ibyavuyemo byagereranijwe n’ibipimo byavuye muri laboratwari, byerekana ko 76 banduye naho 324 ari bazima; bahawe OraQuick HIV Self-Test nayo yerekana 100 ku ijana babandi 76 ko banduye; 99,1 ku ijana ni ukuvuga 321 muri 324 batanduye, agakoresho kemeje ko batanduye nk’uko ibyavuye muri Laboratoire byabivugaga, batatu muri 324 kerekana ko banduye naho 0,3 ku ijana ntibabona ibisubizo.

Amabwiriza yihariye mu gukoresha OraQuick HIV Self-Test’

Umuntu asabwa kuba afite isaha ibara neza iminota; kutagira icyo arya cyangwa anywa mu gihe cy’iminota nibura 15 mbere y’uko yipima; agomba no kudakora isuku mu kanwa nibura mbere y’iminota 30 y’uko yipima.

Ufata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera Sida agakoresha OraQuick HIV Self-Test, ishobora kumuha ibisubizo bitaribyo.

Uwipima ashobora kubona ibisubizo bidasobanutse, cyane cyane iyo kitamweretse umurongo iruhande rw’inyuguti ya C, cyangwa ahagenewe gusomerwa igisubizo hose hajemo ibara ritukura, bivuga ko kitanoze icyo gihe ibipimo bisubirwamo.

Uwipimye asabwa guhita agana ikigo nderabuzima kimwegereye cyangwa ahandi bayipimira kugira ngo bamuhe ibisubizo by’ukuri.

Munezero Jeanne d’Arc

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities