Minisitiri w’Intebe yasezereye bitunguranye Madamu Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC: Rwanda Demobilization and Reintegration Commission).
Ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe yo ku wa 29 Ukuboza 2019 ifite No 1262/PM/2019, igira iti “Hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 112 (igika cya 5ͦ);
Ndakumenyesha ko guhera none ku wa 29/12/2019, uvanywe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Chairperson of the Rwanda Demobilization and Reintegration Commission).”
Mukantabana uyu mwanya yari awumazeho umwaka n’igice, nyuma yo kuva k’uwa Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi.
Rwanyange Rene Anthere

Jean Kerry
December 30, 2019 at 16:11
Iyo bibaye ngombwa Impinduka Ni ngombwa mugihe cya ngombwa cyane ko Ari ngombwa ko twongera umuvuduko wikubye kurusha uwo twari turiho muri Visio 2020 kuko nta mikino muri 2050.
Gusa tumushimiye ibyagezweho mugihe cye ubwo umusimbura abisigasire ibigomba gukosoka azabikosore.
“Abayobozi bareba kure”