Ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage y’amateka n’imibereho y’Abanyarwanda butangaza ko 70 kw’ijana by’abayisura ari Abanyarwanda. Ariko bamwe mu baturage batuye mu karere ka Huye iherereyemo, bavuga ko bafite amatsiko yo kuyinjiramo.
Ingoro ndangamurage y’amateka n’imibereho y’abanyarwanda, iherereye mu murenge wa Ngoma, mu karere ka Huye, ku muhanda wa Kaburimbo winjira mu Mujyi wa Butare uturutse i Kigali werekeza ku Kanyaru. Iri ahantu hitegeye ku buryo abagenzi banyura iruhande rw’uruzitiro rwayo.
Komezusenge Renatha utuye mu murenge wa Tumba, avuga ko yageze ku ngoro Ndangamurage ahatashye ubukwe bwabereye hanze ariko atarinjiramo imbere. Aragira ati “ubushake bwo kwinjiramo mba mbufite, ariko ntekereza ko amafaranga yo kwinjiramo ari menshi ntayabona.”
Kuba ibiciro n’andi mahirwe yo kwinjira mu ngoro Ndangamurage bitazwi na bamwe mu batuye akarere ka Huye, Umuyobozi w’iyi Ngoro, Ndabaga André, agira ati “biterwa n’imyumvire y’abibwira ko Ingoro Ndangamurage kimwe n’ahandi hantu nyaburanga hasurwa n’abafite amikoro ahambaye gusa. Dufite ingamba nyinshi tugenda dufata kugira ngo dushishikarize abanyarwanda gusura iyi ngoro.”

Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda y’i Huye. Ifoto rusange yayo (Ifoto/Marie Josee)
Ndabaga avuga ko umwana n’umunyeshuri yishyura amafaranga y’u Rwanda magana arindwi (700Frw) gusa, baza ari itsinda ry’abagera kuri 20, bakishyura magana atanu (500Frw) ku muntu. Na ho umuntu mukuru yishyura amafaraga igihumbi na magana atanu (1500Frw. Agira ati “tugira inshuro imwe mu mwaka, abanyarwanda bemererwa kwinjira muri Ngoro z’umurage ku buntu mu gihe k’icyumweru.”
Ndabaga akomeza avuga ko kuva iyi ngoro yatangira kumurika amateka y’u Rwanda mu 1989, umubare w’abaza kuyisura ugenda wiyongera ku buryo mu kwezi isurwa n’abantu bari hagati ya 3000 na 5000. Muri bo 70 kw’ijana bakaba ari abanyarwanda.
N’ubwo bamwe mu baturiye iyi ngoro basaba ko hakorwa ubukangurambaga bwo kubashishikariza gusura Ingoro Ndangamurage, Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, ahamya ko hari ibyiciro bitandukanye by’abaturage bayisura kandi ko ubukangurambaga bukomeje.
Ati “ibigo by’amashuri cyangwa andi matsinda ahuje abantu benshi, bajya bategura gahunda yo kujya kuhasura; ariko ubukangurambaga buracyakomeje, kugira ngo dukangurire abantu kugira inyota yo kumenya amateka ari muri iriya ngoro”.
Uretse ingoro ndengamurage iherereye i Huye, hari izindi ngoro Ndangamurage indwi zimuritsemo amateka y’ibikorwa bitandukanye by’abanyarwanda, zikaba ziri mu turere twa Gicumbi, Nyanza, Karongi no mu Mujyi wa Kigali.

Imbere mu Ngoro Ndangamurage y’u Rwanda i Huye (Ifoto/Marie Josee)

Imbere mu Ngoro Ndangamurage y’u Rwanda i Huye (Ifoto/Marie Josee)
Uwiringira Marie Josee
