Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibigo bisabwa gushyira imbere ubuzima n’umutekano mu kazi by’umukozi

Abafite ibigo basabwa guharanira gusigasira ubuzima n’umutekano by’umukozi kuruta gushyira  inyungu imbere, kuko bituma umukozi umeze neza atanga umusaruro.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, mu nama yiswe “ Occupation Health and Safety  Conference 2024” yigaga uko hashyirwaho ingamba zubahiriza ubuzima n’umutekano mu kazi.

Iyi nama yateguwe na OHS Works.Co Ltd ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo n’ibindi bigo.

Iyi nama yahurije hamwe abafite ibigo, inganda, abakozi binyuze mu masendika yabo n’abakoresha bo mu bigo bitandukanye byigenga.

Umuyobozi Mukuru wa OHS Works Co.Ltd, Sam Rutare, avuga ko iyi nama yateguwe hagamijwe kongera gukangura abakoresha ngo bashyireho ingamba zituma  ubuzima n’umutekano mu kazi byubahirizwa.

Agira ati “Iyi nama yari igamije kugira Abanyarwanda bamenye, bumve akamaro ku bwirinzi, bumve uko byakorwa, banamenye ko duhari kubibigisha.”

Rutare avuga ko hari ubwo abakoresha bashyira imbere inyungu kuruta ubuzima n’umutekano by’umukozi mu kazi  bityo bikwiye gukosoka, kuko umukozi ufite ubuzima buzira umuze ari we utanga umusaruro ushimishije.

Agira ati “Ubusanzwe abakoresha baba bishakira  inyungu bakanirinda kuba bagura ibirinda abakozi babo. Icyo bibagirwa ni uko iyo habayeho ikibazo noneho batanga menshi.“

Akomeza avuga ko hakwiye gushyirwaho ingamba zikumira ibyashyira  mu kaga umukozi.

Agira ati “Ni ukwigisha abantu bose bakabimenya, ugushyiraho itegeko rikomeye rihana buri wese , hakajyaho abarikurikirana, abaryigisha ndetse hakajyaho n’uhanwa kuko atabikoze kandi yabibwiwe.”

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda, REWU, Eng Mutsindashyaka Andre,  avuga ko urwego rw’ubucukuzi rukigaragaramo ibibazo bitandukanye  birimo no kuba umubare w’abakozi bishingirwa ukiri muke, ariko akavuga ko ugereranyije no myaka yashize hari impinduka.

Agira ati “Turacyafite abakozi bagikeneye kugira ngo bitabweho, bakorerwe isuzuma ry’ubuzima, kubera ko umukozi winjiye mu kazi aba akeneye gusuzumwa, akinjira mu kazi kugira ngo ubuzima ni butangira guhinduka tuzamenye ngo indwara yayifatiye  mu kazi.”

Akomeza agira ati “Haracyaboneka abakozi bakora impanuka mu kazi bitewe n’uko imiterere y’umurimo iteye. Turacyabonamo urumuri rudahagije mu rwego rw’ubucukuzi, kubera ko abacukuzi benshi mu Rwanda bakora mu byo bita indani, bagakenera gukoresha urmuri rwinshi, turacyabona abanyerera kandi bikabbagiraho ingaruka zikomeye.

Turacyabonamo kandi abakozi badafite ubwiteganyirize bw’impanuka n’ibyago bikomoka ku kazi. Uyu munsi dufite imibare igaragaza ko nibura abakozi 34 ku ijana bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari bo babasha guteganyirizwa muri RSSB. Niba 66 ku ijana badateganyirizwa urumva ko badafite ubwirinzi!”

Umuyobozi Ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’abakozi  ba Leta n’Umurimo ,  Patrick Kananga, avuga ko iyi Minisiteri igiye gushyira imbara mu gushihikariza ibigo ngo byubahirize itegeko rijyanye n’ubuzima n’umutekano w’umukozi mu kazi.

Yongeraho ko ibigo bidakwiye gutekereza gusa inyungu bakura mu bakozi kurusha ubuzima bwabo, kuko umukozi ufite ubuzima bwiza ari we utanga umusaruro.

Agira ati  “Muri ubwo bufatanye twese tugomba gushyira mu bikorwa politiki n’amategeko igihugu cyashyizeho. Tukavuga ko icyo ari ikintu cy’ingenzi kuko Politiki irahari ya 2014, dufite amategeko yagiyeho ariko by’umwihariko dufite porogaramu y’igihugu igamije ubuzima n’umutekano ku kazi, yemejwe  umwaka wa 2023, muri Kamena.”

Kananga asaba abakoresha kujya bibuka gukora ubugenzuzi kandi komite z’ubuzima n’umutekano ziri mu bigo zigashyirwamo imbaraga.

Agira ati “Buri mukoresha agomba gukora ubugenzuzi, bakareba icyatera abakozi indwara cyangwa impanuka.Itegeko rivuga ko kandi bigomba gukorwa buri mwaka. Ntabwo twavuga ko twakumira ibyo umuntu atazi. Ni ugushyiraho politiki y’ubuzima n’umutekano mu kazi. Iyo politi igomba kugira icyo twita  gahunda iyishyira mu bikorwa. Ikindi dusaba ni uko komite z’ubuzima n’umutekano ziri mu bigo zigomba gukora kandi naho zitari zigashyirwaho.”

Iyi nama ibaye mu gihe hirya no hino mu bigo bitandukanye birimo n’ibifite aho bihuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro humvikana impanuka za hato na hato, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho y’umukozi ndetse n’umuryango we.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities