Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Ibishushanyombonera bikwiye kujya bikorwa bigizwemo uruhare n’abaturage -RALGA

Ni ibyaganiriweho ku wa gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri yabereye mu karere ka Muhanga, yagenewe Abajyanama mu nama Njyanama z’Uturere dutandatu twunganira umujyi wa Kigali ku gutegura ibishushanyombonera.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Ngendahimana Ladislas, yibukije aba Bajyanama ko bagomba kurebera hamwe n’abaturage ibigomba gukorwa hagamijwe iterambere ry’imijyi, kuko ari bo baba bazi ibihakenewe kuruta ibindi nk’abayituye.

Yagize ati “Inama Njyanama igomba kwibuka ko Igishushanyombonera (Master Plan) ku mijyi yunganira Kigali, kizakorwa hakurikijwe ibitekerezo by’abaturage ndetse n’ubushobozi bwabo, kuko ari bo bafite kugena imikorere n’imikoresherezwe y’aho bari batuye; bityo n’aho byakozwe nabi bikaba byakosorwa hatagize ubangamirwa.”

Yongeyeho ko abagize Inama Njyanama ari bo ubundi bagomba gukora Ibishushanyombonera, bakunganirwa n’izindi nzego, kandi bigakorwa hakurikijwe ibyifuzo by’abaturage bigendanye n’ubushobozi bwabo n’aho batuye.

Nadine Michèle Ingabire, Umuyobozi w’ibiro by’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yavuze ko aya mahugurwa agiye kubafasha kunoza imitunganyirize y’utu turere twunganira Umujyi wa Kigali, hamwe n’uruhare rw’abaturage.

Yagize ati “Wasangaga bitanoze kuko akenshi gutegura ibi bishushanyombonera by’imijyi byaharirwaga abatekinisiye, ariko ubu tugiye kubikosora abaturage babyibonemo, ndetse n’abagize Inama Njyanama babikurikiranire hafi.”

Yakomeje anibutsa abagize izi nama Njyanama kwita ku nshingano zabo, kuko abaturage bakunze kuzitunga intoki, aho baziheruka bazitora nyuma y’aho ntibongere kubabona; babaka ibitekerezo ku byo bagomba gukorera hamwe biteza imbere iwabo mu turere kandi ari cyo baba barabatoreye.

Bungutse n’ubumenyi ku gukusanya amakuru

Umukozi mu biro by’Inama Njyanama mu karere ka Nyagatare, Turatsinze Caleb, avuga ko aya mahugurwa abafunguye amaso. Bahawe ubumenyi bwo gukusanya amakuru mu baturage Njyanama z’uturere ziba zihagarariye, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo nyuma yo kwemezwa hagendewe ku byo abaturage bakeneye.

Akomeza anashima uburyo bigiye kubafasha kwirinda kuba hagira igitekerezo cy’umuturage cyapfukiranwa. Ati “Aya mahugurwa azanadufasha kuba twakwirinda ko umuturage avuga ko tutamufashije mu itangwa ry’ibitekerezo ku by’ibanze bikenewe gukorwa mu karere, kuko tuzaba twashoboye gukusanya amakuru muri bose ntawe usimbutswe.”

Uturere dutandatu twunganira Umujyi wa Kigali ni Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye, Rubavu na Rusizi; twatoranijwe hagamijwe kutwifashisha mu guca imiturire mibi hagati y’imyaka ya 2013-2018, nk’uko inkingi y’impinduramatwara mu by’ubukungu (EDPR II) yerekanye ko 58 ku ijana bari batuye mu bice bidafite ibikorwaremezo  bihagije.

Bityo utwo turere twitezweho kongera imibare y’abatura mu mijyi kandi batuye neza, kuko mu mwaka wa 2014 babarurwaga  kuri 17 ku ijana. RALGA iteganya ko mu mwaka wa 2020 abagera kuri  35 ku ijana bazaba batuye mu mujyi wa Kigali no mu yindi iwunganira.

Umubyeyi Nadine Evelyne

Ngendahimana Ladislas, Umunyamabanga Mukuru wa RALGA (Ifoto/Nadine Evelyne)

Bamwe mu bagize inama njyanama n’abakozi bahugurwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities